AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda na S.Africa biyemeje kuzahura umubano watokojwe n’abarimo Kayumba Nyamwasa

U Rwanda na S.Africa biyemeje kuzahura umubano watokojwe n’abarimo Kayumba Nyamwasa
5-06-2021 saa 09:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1456 | Ibitekerezo

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo ziyemeje gukemura ibibazo bimaze igihe biri hagati y’ibihugu byombi byatumye umubano wabyo uzamo igitotsi. Bimwe mu byatokoje uyu mubano ni ukuba kiriya gihugu cyarahaye ubuhungiro bamwe mu barwanya u Rwanda barimo Kayumba Nyamwasa.

Ibi byatangajwe nyuma y’ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Dr Naledi Pandor.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Gatanu yagiye muri Afurika y’Epfo aho yahuye na mugenzi we wa kiriya gihugu, Dr Naledi Pandor bakagirana ibiganiro.

Nyuma y’ibi biganiro byagarutse ku byemeraranyijweho n’abakuru b’Ibihugu byombi Kagame Paul w’u Rwanda na Cyril Ramaphosa, Guverinoma ya Afurika y’Epfo yashyize hanze itangazo rivuga ko bariya baminisitiri baganiriye uburyo hashyirwa mu bikorwa ibyemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu.

Umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo umaze imyaka irindwi urimo igitotsi biturutse ku kuba hari bamwe mu bayoboye imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda bahawe ubuhungiro muri kiriya gihugu.

Kayumba Nyamwasa wahoze ari umusirikare ukomeye mu ngabo z’u Rwanda akaza guhungira muri Africa y’Epfo ari na ho acumbikiwe ubu, yashinze umutwe wa RNC uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uyu mugabo uba muri kiriya gihugu kandi yanashinze umutwe wa gisirikare wa P5 ufite ibirindiro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na wo uhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Afurika y’Epfo kandi na yo yagiye ishinja u Rwanda kuvogera kiriya gihugu kuko yigeze kuvuga ko hari bamwe mu banyarwanda bagambiriraga kugirira nabi u Rwanda bagiye baraswa bikavugwa ko byakozwe n’inzego z’u Rwanda gusa iki gihugu cyo cyagiye kibihakana.

Ririya tangazo ryasohotse nyuma y’ibiganiro byahuje Dr Vincent Biruta na Dr Naledi Pandor, rivuga ko habayeho gusasa inzobe, ibibazo bikavugwa uko biri nta kunyura ku ruhande.

Rigira riti “Ba Minisitiri bombi biyemeje gusubiza umubano mu buryo nk’uko Perezida Kagame na Cyril Ramaphosa babyemeranyije.”

Izi ngamba ziyemejwe zatumye hashyirwaho komisiyo ihuriweho izaba iyobowe n’aba baminisitiri izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego zo kuzahura umubano w’ibi bihugu.

Iyi komisiyo ifite inshingano zo gusesengura imiterere y’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo ubundi hasohoke raporo zizagenderwaho mu gukosora ibyo bibazo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA