AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamakuru Assouman yagize icyo asaba Perezida Kagame ku by’abaturage basenyewe Bannyahe

Umunyamakuru Assouman yagize icyo asaba Perezida Kagame ku by’abaturage basenyewe Bannyahe
14-05-2021 saa 12:55' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2781 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Niyonambaza Assouman avuga ko ikibazo cy’abaturage bimuwe mu gace kazwi nka Bannyahe mu Karere ka Gasabo kizakemurwa na Perezida wa Repubulika gusa agasaba ko abandi bayobozi bakwiye kunoza imikorere bakamufasha kuko ibibazo byose bitazajya bikemurwa na we.

Niyonambaza Assouman usanzwe ari Umunyamakuru w’Ikinyamakuru Rugali akaba ari n’umuyobozi wacyo, yakurikiranye ikibazo cya bariya baturage bo mu Midugudu ya Kangondo I, Kangondo II na Kibiraro ahakunze kwitwa Bannyahe.

Avuga ko ibibazo nka biriya bitazabura kubaho kuko ariko ko atumva impamvu ikibazo nka kiriya gikomeza kubaho kikamara igihe kingana kuriya kitarabonerwa umuti.

Kiriya kibazo cyatangiye kubaho mbere y’uko imiyoborere y’Umujyi wa Kigali itarahinduka ubwo Uturere twawo twari tugifite ubuzima gatozi.

Assouman avuga ko ibi ubwabyo atari ikibazo kuko hari n’ibibazo byabayeho ubwo hari hakiriho ibya za Komini ariko ubu inzego za Leta ziba zigomba kubikemura, akavuga ko na kiriya cya Bannyahe kigomba gushakirwa umuti na Leta.

Ati “Amakuru mfite ni uko agaciro k’imitungo ya bariya baturage igomba kwishyurwa kagera kuri miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda. Ntabwo ntekereza ko Leta y’u Rwanda ayo mafaranga ishobora kuyabura.”

Akavuga ko nubwo atakwemeza uwagize ikosa kugira ngo ariya makosa abeho ariko ko habayeho amakosa mu nzira zagombaga gutuma bariya baturage batarengana arimo kuba hatarabayeho inyigo neza.

Ati “Rimwe na rimwe hari ubwo ibibazo bivuka kubera imikorere ya bamwe. Hari abantu ku giti cyabo mu izina cyangwa mu mwambaro wa Leta baba iki kibazo kigera aho kigeze ubu.”

Assoman wagarutse cyane ku buryo inzego zakomeje kwiruka mu gukemura iki kibazo, avuga ko amahirwe u Rwanda rugira ari ukuba rufite umukuru w’Igihugu ushishoza ku buryo n’iki kibazo ari we wakagikemuye.

Ati “Naravuze ngo ashobora kuba atarakimenye cyangwa niba yaranakimenye akakibwirwa uko kitari.”

Icyakoza akavuga ko ibibazo byose bidakwiye kujya bikemurwa na Perezida wa Repubulika ahubwo ko n’abayobozi bamufasha bakwiye guhindura imikorere.

REBA IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA