AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyapolitiki Rashid uvuga ko RIB yamusabye kugira ibyo aceceka ati “Sinzafunga umunwa mbona ibitagenda”

Umunyapolitiki Rashid uvuga ko RIB yamusabye kugira ibyo aceceka ati “Sinzafunga umunwa mbona ibitagenda”
10-09-2021 saa 12:56' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3212 | Ibitekerezo

Umunyapolitiki Hakuzimana Abdul Rashid uherutse guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB inshuro eshatu, yavuze ko ubwo yitabaga yasabwe kugira ibyo atazongera kuvugaho ariko ko atabishobora ahubwo ko azagenda abivugaho gacye gacye.

Rashid witabye RIB amaze guhamagarwa inshuro ebyiri zose atitaba, yabwiye Primo TV ikorera kuri YouTube dukesha iyi nkuru ko ubwo yitabaga yasanze hari abagabo babiri bamutegereje ariko ko umwe muri bo yamubwiye amagambo yamukomerekeje.

Ati “Amagambo yambwiye ntabwo ari amagambo Umunyarwanda akwiriye kubwira undi. Yambwiye amagambo mabi cyane.”

Avuga ko umwe mu bagenzacyaha babiri yasanze bamutegereje, yamubwiye ko “Ngo ‘wonse ingengabitekerezo ya Jenoside’ iryo ni ryo nshyiraho andi wenda ntuyambaze ariko aba agukabirije. Konka ingengabitekerezo ya Jenoside, ni amashereka asa n’umweru, ni umutuku, ni umukara ? Mbese yambwiye amagambo atari meza.”

Icyakora avuga ko mugenzi w’uwo we yamubereye mwiza bakaganira abagashyikirana ndetse ko we ibyamubayeho atabifata nk’ihamagazwa kuko nta cyaha bamubwiye bamushinja ahubwo ko hari ibyo bamusabye.

Ati “Nagize ibyo nemera nanjye nicisha bugufi.”

Uyu munyapolitiki avuga ko ibiganiro yagiranye n’abo bagenzacyaha byari bishingiye ku biganiro yagiye atanga kuri YouTube bamusaba kugira ibyo yirinda.

Agaruka ku byo bamubwiye, yavuze ko bamusabye kudakomeza kuvuga amoko yo mu Rwanda ndetse no kudakwirakwiza ibihuha no kudashyigikira ibikorwa by’iterabwoba bamubwira bishobora kuvamo ibyaha yakurikiranwaho.

Avuga ko atarafata umwanzuro niba agomba kutazongera kuvuga kuri ziriya ngingo cyangwa azakomeza.

Ati “Ndacyasesengura ngo ndebe ese ibyo bambwiye ko ntagomba kuvuga kandi wenda abandi babivuga ntibagire ikibazo.”

Gusa akomeza avuga ko “Niteguye gutanga ibitekerezo, ibyo bambujije n’abandi bazabivuga... Banyeretse ko hari abo bishobora gukomeretsa ariko nzagenda mbivuga gacye gacye.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA