AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyarwanda wijanditse mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware yarapfuye

Umunyarwanda wijanditse mu rubanza rwa Augustin Ngirabatware yarapfuye
30-04-2021 saa 09:04' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2138 | Ibitekerezo

Umunyarwanda Maximilien Turinabo uri muri batanu baregwa guhindura ibimenyetso mu rubanza rwaregwamo Augustin Ngirabatware wagize uruhare rukomeye muri Jenoside, yapfiriye muri Kenya.

Ibi byemejwe n’Urwego rwa IRMCT rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga z’Umuryango w’Abibumbye zirimo urwari rwarashyiriweho u Rwanda.

Uru rwego rwemeje ko Maximilien Turinabo yapfiriye muri Kenya tariki 18 Mata 2021 azize uburwayi.

IRMCT itangaza ko Maximilien Turinabo yajyanywe mu bitaro tariki 24 Werurwe 2021 akaza gupfa tariki 18 Mata 2021.

Uyu mugabo Maximilien Turinabo yari akurikiranyweho kubangamira imirimo ya IRMCT kimwe n’abandi bane ari bo Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli.

Ibyo bakekwaho bifitanye isano n’urubanza rwa Ngirabatware Augustin wabaye Minisitiri w’Igenamigambi ubu ufungiye i Arusha dore ko yakatiwe gufungwa imyaka 30.

Bariya bantu bakekwaho gutanga ruswa bagamije guhindura no gusibanganya ibimenyetso byashinjaga Ngirabatware Augustin.

IRMCT yatangaje ko ubu Maximilien Turinabo atagikurikiranyweho ibyaha kuko yapfuye gusa yemeza ko izakomeza gukurikirana bariya bandi bane basigaye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA