Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko kuba u Rwanda ruri ku mwanya wa 37 ku Isi mu kugendera ku mategeko, ari ibyo kwishimira ariko ko hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo rugere no ku mwanya wa mbere.
Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021 ubwo yakiraga indahiro z’Abacamanza baherutse guhabwa inshingano nshya barimo Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga ndetse na Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire.
Perezida Kagame avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwaguka no gukura bikanatuma ibyo Abanyarwanda bategereje ku gihugu cyabo byiyongera.
Umukuru w’Igihugu kandi avuga ko Ubutabera bugomba kugira uruhare mu izamuka ry’ubwo bukungu.
Yagarutse ku ngero z’inzego ziri kuzamuka zirimo Ikoranabuhanga, avuga ko hagenda hasinywa amasezerano y’ishoramari ariko ko abantu baza gushora imari yabo mu gihe bazi ko muri icyo gihugu hari amategeko yubahirizwa.
Na none kandi abaturage batakariza icyizere igihugu iyo mu butabera harimo imikorere itanoze ku buryo babona nk’abarenganywa n’Igihugu cyabo.
Iyo abaturage bafite uwo baregera n’ubarenganura bituma icyizere bagirira urwego rw’Ubutabera n’izindi nzego ndetse n’Igihugu cyabo, kiyongera.
Yagarutse ku kuba u Rwanda rwaraje ku mwanya wa 37 ku isi yose mu bipimo mpuzamahanga by’uko ibihugu bigendera ku mategeko.
Ati “Ku ruhande rumwe turabishima ugereranyije n’aho igihugu kivuye ariko urumva kugera kuri 37 hari umwanya munini, tugomba gutera intambwe tugana ku mwanya wa mbere.”
Yakomeje agira ati “Bivuze ko hakiri byinshi byo gukorwa byo kurinda ibyo twagezeho no gukomeza kubyubakiraho.”
Yagarutse ku buryo bwashyizweho mu rwego rwo kwihutisha ubutabera burimo ubujyanye n’Abunzi bafasha mu kumvikanisha abantu no kubunga kandi ibibazo byabo bigakemuka mu buryo bwihuse.
Yagarutse kuri ruswa yakunze kuvugwa mu rwego rw’Ubutabera, asaba ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bihinduke.
Abacamanza barahiye uyu munsi ni Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Dr Aimé Karimunda Muyoboke, François Régis Rukundakuvuga wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire ndetse na Clotilde Mukamurera wagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
UKWEZI.RW