AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abivuriza muri CHUK barinubira ko barimo kubura ubuvuzi kubera ibura rya internet mu bitaro

Abivuriza muri CHUK barinubira ko barimo kubura ubuvuzi kubera ibura rya internet mu bitaro
19-08-2020 saa 10:48' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1846 | Ibitekerezo

Bamwe mu barwayi bagana ibitaro bya Kaminuza bya Kigali bizwi nka CHUK, bavuga ko bamaze igihe bagera muri ibi bitaro babishakamo ubuvuzi bakabwirwa ko bidakunda kuko nta internet iboneka mu bitaro, bakavuga ko bumva hashakwa ubundi buryo bakirwamo ntibimwe ubuvuzi kandi abaganga bahari.

Bamwe mu barwayi baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi bavuga ko guhera mu cyumweru gishize ibi bitaro bitarimo kubakira nk’uko bisanzwe, bitewe n’uko byabuze internet isanzwe yifashishwa mu gusangira imyirondoro n’andi makuru yose yerekeye abarwayi bivuriza muri ibi bitaro.

Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko guhera kuwa Gatatu w’icyumweru gishize yagiye aza kwivuza muri ibi bitaro muri serivisi y’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, ariko agasubirayo atavuwe ndetse atanageze mu cyumba cy’isuzumiro kubera ko bamubwiraga ko nta internet ihari. Ngo ntiyumva ukuntu abaganga badashobora gushaka ubundi buryo bavura abarwayi, bakitwaza gusa ibura rya internet.

Undi we yagize ati : "Birababaje kubona ibitaro nk’ibi benshi bagana bazi ko bibafasha, byigira nk’aho ari muri banki, niho ujya bakakubwira ko connection yabuze badashobora kukwakira ukumva birumvikana ariko internet ntikwiye gutuma abantu bagira ibibazo by’ubuzima, abaganga bahari kandi baba bazindutse baje kuvura abarwayi, internet si urushinge si n’imiti"

Ikinyamakuru Ukwezi cyagerageje kuvugana na Dr Theobald Hategekimana uyobora ibitaro bya CHUK ariko adutangariza ko ubu ari mu kiruhuko. Ikinyamakuru Ukwezi cyavuganye na Dr Nyundo Martin wasigariyeho uyu muyobozi, yemera ko iki kibazo gihari ariko ahakana iby’uko kimaze icyumweru, akavuga ko cyatangiye muri iki cyumweru turimo.

Dr Nyundo Martin yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko bagize ikibazo cya internet, abakozi bashinzwe iby’ikoranabuhanga mu itumanaho (IT) bakaba barimo gushaka uko bagikemura. Avuga ko hari serivisi nkeya zibasha kubona internet ariko bakaba bagowe n’uko ahenshi idahari kandi ngo amakuru ajyanye n’umurwayi yose abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, muri gahunda isanzwe ihari yo kugabanya impapuro zikoreshwa hanirindwa ko muri ibi bihe bya Koronavirus yahererekanywa muri izo mpapuro.

Dr Nyundo ariko avuga ko mu gihe babona iki kibazo cya internet muri ibi bitaro gikomeje, bashaka ukundi babigenza byaba ngombwa bakongera gukoresha impapuro ariko bakabasha kwakira abarwayi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA