AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

COVID-19 : Kwipimisha hakoreshejwe Rapid Test byavanywe kuri 10.000 Frw bishyirwa kuri 5.000Frw

COVID-19 : Kwipimisha hakoreshejwe Rapid Test byavanywe kuri 10.000 Frw bishyirwa kuri 5.000Frw
2-08-2021 saa 08:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 958 | Ibitekerezo

Igiciro cyo kwisuzumisha COVID-19 hifashishijwe uburyo bwihuse (Rapid test) cyagabanyijwe kikaba cyashyizwe muri 5 000 Frw mu gihe ubusanzwe cyari 10 000 Frw.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC cyatangaje ko “guhera Tariki ya 9 Kanama 2021 igiciro cyo gupima COVID19 mu buryo bwihuse (rapid test) mu mavuriro yigenga kizaba Frw 5,000.”

Itangazo rya RBC rikomeza rivuga ko “Urutonde rw’amavuriro yigenga ashobora gupima COVID-19 muzarumenyeshwa bidatinze.”

Ni kenshi abaturage bakunze kuvuga ko igiciro cyo kwipimisha COVID-19 kiri hejuru mu gihe inzego z’Ubuzima na zo zitakunze gukangurira abantu kwisuzumisha nka kimwe mu bikorwa bishobora gutuma urugamba rwo kurwanya COVID-19 rworoha kuko iyo abarwaye iki cyorezo bamenyekanye bigabanya gukwirakwiza ubwandu.

Ni icyifuzo cyakunze kugarukwaho n’inzego z’Ubuzima zizeza abaturarwanda ko kiriya giciro kizagabanywa nk’uko benshi bagiye babyifuza.

Ubusanzwe mu Rwanda hakoreshwa ibipimo by’ubwoko bubiri burimo ubutanga igisubizo cyihuse cyari kuri 10 000 Frw ubu kigiye kujya kishyurwa 5 000 Frw ndetse n’ubwoko bw’ikizamini kizwi nka PCR Test (Polymerase Chain Reaction) cyo kishyurwa 50 000 Frw.

Kugabanya ibi biciro bya rapid Test bikozwe mu gihe mu Rwanda imibare y’abandura COVID-19 ikomeje kuba hejuru nko kuri iki Cyumweru tariki 01 Kanama 2021 hagagaraye abantu bashya 648 mu bipimo 7 614 byafashwe.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA