AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Dr Sabin yanyomoje ibyatangajwe ko ibikoresho bipima COVID byabuze

Dr Sabin yanyomoje ibyatangajwe ko ibikoresho bipima COVID byabuze
8-07-2021 saa 11:47' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1574 | Ibitekerezo

Kimwe mu binyamakuru bikorera kuri murandasi mu Rwanda cyatangaje ko ibikoresho byo gupima COVID-19 ngo byabuze mu Mujyi wa Kigali, mu gihe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana avuga ko ibyo bikoresho bihari bihagije.

Inkuru yatambukijwe n’icyo kinyamakuru, yavugaga ko henshi mu Mujyi wa Kigali ahasanzwe hakorerwa ibizamibi bya COVID-19, byabuze.

Iyi nkuru yavugaga ko hari benshi mu basanzwe bajya kwipimisha bagiyeyeyo ariko bagataha amaramasa kuko ibikoresho byifashishwa byabuze.

Ni inkuru yagiye inagrukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu basanzwe bazikoresha cyane mu Rwanda bayishyizeho bavuga ko byaba ari ikibazo mu gihe ibyo bikoresho byaba byabuze.

Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana ubwo yatangaga igitekerezo kuri iyi nkuru yari yashyizwe kuri Twitter, yagize ati “Ibikoresho byo gupima covid birahari kandi bihagije.”

Dr Sabin Nsanzimana yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturarwanda, agira ati “Dukomeze twirinde Nta kudohoka.”

Icyorezo cya COVID-19 gikomeje gukaza umurego mu Rwanda dore ko nko kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nyakanga 2021 ari bwo cyahitanye abantu bensi, aho kishe abantu 16.

Iki cyorezo kandi kuri uyu wa Gatatu cyasanzwe mu bantu 760 mu gihe abagikize ari 816.

Kugeza ubu abamaze gusangwamo iki cyorezo ni 45 039 barimo 29 207 bagikize naho abakikirwaye bakaba ari 15 325 barimo 67 barembye bikabije.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA