Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abarwayi ba coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 89 kuko habonetse abashya batanu bandujwe n’abo bahuriye mu Rwanda bayirwaye.
Abo bantu uko ari batanu bose bahise bashyirwa mu kato, kandi hakomeje gushakishwa abo bahuye no nabo basuzumwe.
U Rwanda rwamaze kongeraho ibindi byumweru bibiri by’ibihe bidasanzwe byiswe Gumamurugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi.
Mu Karere u Rwanda rurimo ruri ku mwanya wa gatatu mu kugira abarwayi benshi, DR.Congo ifite abagera ku 134 banduye Covid-19, Kenya ifite 122, Uganda bagera kuri 45, Tanzania ni 20 n’u Burundi bufite batatu.
Ku Isi, abanduye Covid-19 baragera kuri 1,081,143 nk’uko bitangazwa n’urubuda Worldometer.info, abasaga 58,127 barapfuye, abakize bageze ku 227,716.
Guverinoma y’u Rwanda isaba abaturwanda gukomeza gukurikiza neza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 uwumvise yikeka ko yahuye n’uyirwaye agahamagara umurongo umaze kumenyekana ariwo 114.