AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Huye : Umukobwa w’imyaka 17 yakodesheje inzu ashyiramo bagenzi be bafatanya kwicuruza

Huye : Umukobwa w’imyaka 17 yakodesheje inzu ashyiramo bagenzi be bafatanya kwicuruza
11-03-2020 saa 20:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6411 | Ibitekerezo

Umukobwa w’imyaka 17 wo mu karere ka Huye arasaba abayobozi kumusabira imbabazi ababyeyi be kugira ngo azasubire kubana nabo. Atewe ipfunwe n’uko yabataye akajya gukodesha inzu agatangira kwicuruza.

Ikindi avuga ko ubuyobozi bwamufasha ni ukumurihira ishuri ry’imyuga akiga kudoda, bukanamuha imashini kuko avuga ko adashaka gukomeza uburaya kuko yasanze nta nyungu byamugezaho.

Yatangarije UKWEZI ko umurimo wo kwicuruzanya na bagenzi be awumazemo umwaka.

Ngo amafaranga menshi yinjiye ayakuye mu buraya ku munsi ni ibihumbi 20. Yavuze ko uyu munsi nta mafarana na make afite. Inzu yabagamo muri imwe mu masantere akomeye yo mu karere ka Huye yayishyuraga amafaranga y’u Rwanda 3500.

Avuga ko icyatumye afata icyemezo cyo kujya kwikodeshereza akiri muto, akaninjira mu buraya ari uko yari yananiranywe na nyirakuru.

Kugira ngo age kuba kwa nyirakuru byatewe n’uko se yataye urugo ajya I Kigali, nyina nawe ata urugo ajya gushaka undi mugabo mu karere ka Huye.

Uyu mwana bigoye ko wabona amarira amutemba ku maso iyo avuga inkuru ye y’ubuzima bubi yanyuzemo avuga ko kimwe mu byo asaba ubuyobozi ari uko bwamusabira imbabazi ababyeyi be agasubira mu muryango.

Yagize ati “Icyo nkeneye kubayobozi ni ukuba bansabira imbabazi ababyeyi, barangiza ngasubira mu rugo”.

Uyu mukobwa uvuga ko yarerewe kwa nyirakuru, se na nyina bamaze gutandukana buri umwe agaca ukwe avuga ko icyo yapfuye na nyirakuru ari uko atamufata kimwe n’abandi bana yareraga. Ati “Abandi bana yabahaga ibintu byinshi, njye akampa bike”.

Yemera ko yari yarakodesheje inzu yabanagamo n’abandi bakobwa bafatanyaga akazi k’uburaya. Avuga ko ubuyobozi bwaje kubibona bumujyana mu kigo cyakira inzererezi cya Mbazi. Muri iyo nzu babagamo baritekeraga, hakaba ubwo mu ijoro rimwe hinjiyemo abagabo babiri baje kubasambanyirizamo bakabishyura.

Yakomeje agira ati “Inama nagira abakobwa bagenzi banjye ni uko bareka kujya mu buraya kuko nabonye nta nyungu ibamo”.

Umuyobozi wa Transit center ya Mbazi avuga ko uyu mwana w’umukobwa atariwe wa mbere bakiriye wagiye mu buraya akiri muto, gusa ngo uyu mwana w’umukobwa baramuganirije babona afite umutima wo guhinduka akareka ubuzererezi yabayemo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA