AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Karongi : Ibigo Nderabuzima biriri byavugururiwe inyubako ariko bivuga ko n’Abaganga badahagije

Karongi : Ibigo Nderabuzima biriri byavugururiwe inyubako ariko bivuga ko n’Abaganga badahagije
30-03-2021 saa 09:56' | By Editor | Yasomwe n'abantu 655 | Ibitekerezo

Mu karere ka Karongi hatashywe ku mugaragaro Ibigo Nderabuzima bibiri byavuguruwe nyuma y’uko inyubako zabyo zari zishaje, ariko abayobozi babyo bavuga ko hakiri icyuho mu bakozi badahagije.

Ibigo Nderabuzima byavugururiwe inyubako harimo icya Munzanga cyo mu Murenge wa Murundi n’Ikigo Nderabuzima cya Mubuga cyo mu murenge wa Mubuga.

Soeur Pendeza Marie Jose, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mubuga ashimira inyubako nshya bubakiwe ariko bagasaba ko bafashwa kubona abaganga bahagije kuko ugendeye ku bipimo bya Minisiteri y’Ubuzima itanga Babura abasaga 10.

Ati “Twakiriraga abarwayi mu nyubako zishaje zashoboraga no kubatera ubundi burwayi, ariko Leta yacu y’Ubumwe iduhahye inyubako nziza, ku munsi twakiraga abarawayi agate ya 60-100 mbese urumva ko ubucucike bwari bwinshi.”

Akomeza agira ati “Mu baganga dukeneye 21 kuri ubu dufite 10 gusa rero urumva kubera ubuke bw’abaganga hari abasimburana serivisi ntizitangwe buri munsi bikatubera imbogamizi, tukaba dusaba ko twafashwa tukorerwa Abaganga.”

Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko bishimiye inyubako bujuje ngo zitange serivisi nziza kubaturage bagana ibi bigo nderabuzima, kandi akaba ari iggikorwa cyari no mu mihigo y’uyu mwaka.

Ati “Uyu munsi turishimira inyubako twatashye kuko inyubako zari zisanzwe zari zishaje, kugira abaturage babone serivisi nziza banavurirwa ahantu heza, ndetse ni ibkorwa byari no mu mihigo y’uyu mwaka,Inyubako ntabe arizo zidushimisha, twasabye ko serivisi nziza zizatangirwamo arizo zizadushimisha. Imirenge y’indi niyo itahiwe ahari Ibigo Nderabuzima bishaje nko mu murenge wa Ruganda naho hari Ikigo nderabuzima gishaje gikeneye gusanwa.”

Nyiricyubahiro Mwumvaneza Anaclet, Musenyeri wa Diyoseze Gatorika ya Nyundo avuga ko Uruhare rwa Kiliziya mu bikorwa nk’ibi ari runini.

Ati “Uruhare rwa Kiliziya ni runini cyane, kuko Ubuzima twabushyizemo imbaraga, tukaba tumaze kugira Ibitaro 12, Ibigo Nderabuzima bigera ku 120, byita ku bantu bitanga serivisi nziza,nka Kiriziya twasanze nubwo insingano yacu ya mbere ari ugukiza Roho, ariko twasanze utakiza Roho umubiri urwaye, niyo mpamvu twita ku bikorwa by’umubiri kugira Roho nzima iture mu mubiri muzima.”

Ikigo Nderabuzima cya Mubuga kimaze Imyaka irenga 62 kibayeho, kuko cyashinzwe mu 1959, aho kizajya gitanga serivisi ku baturage 11 619, yuzuye itwaye akayabo ka Miliyoni 243 Frw.

Gusana Ikigo Nderabuzima cya Munzanga, byatwaye Miliyoni 254 z’amafaranga y’u Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA