Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kanama 2021, mu Rwanda hatangiye icyiciro cya gatatu cyo gutanga urukingo rwa COVID-19 aho cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali kigenewe abafite guhera ku myaka 18.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko iki cyiciro cya gatatu cyo gukingira COVID-19 mu buryo bwagutse gitagirira mu Mujyi wa Kigali aho abafite imyaka 18 kuzamura ari bo bagomba guhabwa urukingo.
Itangaza ko iki cyiciro cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali kuko ari wo utuwe n’abantu benshi kandi ukaba ari wo wakunze kugaragaramo ubwandu ku kigero cyo hejuru.
Gusa ngo iki cyiciro kizakomereza mu bindi bice by’Igihugu aho abafite iriya myaka 18 kuzamura bo mu bice bindi na bo bazahabwa urukingo rwa COVID-19.
Ni igikorwa kiri kubera ku masite 37 anyuranye yo mu Turere twose tugize Umujyi wa Kigari ; Gasabo, Kicukiro nya Nyarugenge.
Minisiteri y’Ubuzima kandi itangaza ko hari n’amatsinda y’abaganga batanga izi nkingo baza kujya mu bice binyuranye bagasanga abikingiza aho batuye mu gihe baba bafite imbogamizi zo kuba bava aho bari nko kuba bafite ubumuga, abatwite cyangwa ababyeyi bonsa.
Umujyi wa Kigali ubu uri kugera ku kigero cya 50% y’abamaze gukingirwa, ni kamwe mu duce twazahajwe n’icyorezo cya COVID-19 aho kagiye kanashyirwaho umwihariko ku ngamba zagiye zifatwa mu guhangana n’iki cyorezo aho kashyiriweho gahunda ya guma mu rugo ubugiragatatu.
Aba basore n’inkumi batangiye gukingirwa mu gihe u Rwanda rwamaze kugeza muri Miliyoni 1 y’abaturage bamaze guhabwa urukingo rwa COVID-19.
UKWEZI.RW