Laboratwari nyarwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera ’Rwanda Forensic Laboratory’ ivuga ko bateganya kuzajya bakoresha imashini zikoresha ubuhanga zizwi nka ROBOT mu rwego rwo kwihutisha akazi kabo, cyane ko ababagana bakomeje kuba benshi ari nako serivisi batanga zikomeza kwiyongera.
Rwanda Forensic Laboratory imaze igihe itangaje ubukangurambaga bwiswe Menya RFL aho bahereye ku bayobozi bakazakurikizaho n’abaturage bandi babasobanurira servisi batanga n’akamaro byabagirira baramutse bazitabiriye ku bwinshi. Kuri uyu wa 24 Kanama 2022, Umujyi wa Kigali niwo wari utahiwe.
Ubusanzwe RFL ifite Laboratwari 12 zitanga serivisi zitandukanye, zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe ihohoterwa, gupima imbunda n’amasasu, gupima amajwi na amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, hamwe no gusuzuma ibihumanya.
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr Charles Karangwa, avuga ko Laboratwari zigenda zikura. Yagize ati : “Zitangira ari nto, zishobora kwakira amadosiye macye, ariko iyo hamaze kugera umubare munini w’amadosiye, icyo gihe ushakisha uburyo byakwihutishwa kugira ngo utange serivisi yihuse kandi inoze ntagipfuye. Ntabwo wabona umubare uvuye ku bihumbi 100 ngo ujye kuri miliyoni, uzavuge ngo uracyakoresha uburyo busanzwe”.
Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu Robot ikora yihuse kandi byose ikabicamo ku buryo ubona umusaruro wihuse, niyo mpamvu igihe tuzaba twabonye umubare munini w’amadosiye, ntabwo tuzaba tugikoresha buno buryo busanzwe, ahubwo tuzajya mu buryo bwakwihutisha, nk’uko mu bindi bihugu biteye imbere, bufite amadosiye menshi bugenda bushakisha ikoranabuhanga rigezweho rijyanye n’igihe”.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko batahanye umukoro wo kujya gusobanurira imikorere ya RFL abandi batari bahari, barimo abakuru b’imidugudu, ariko kandi ngo ibyo bahuguwe bagomba no kubikoresha mu bukangurambaga bwo gukumira icyaha.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa