AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Minisiteri y’ Ubuzima yashimiye abaforomo n’ababyaza

Minisiteri y’ Ubuzima yashimiye abaforomo n’ababyaza
12-05-2020 saa 19:59' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1008 | Ibitekerezo

Abaforomo, abaforomokazi by’abaza byashimiwe na Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bagize uruhare mu kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi inabashimira ko uruhare bakomeje kugira mu guhangana n’icyorezo cya covid-19 kugeza irangiye.

Tariki 12 Gicurasi buri mwana ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abaforomo n’ababyaza. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2020 iragira iti “Abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza imbaraga ziganisha Isi ku buzima bwiza”.

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Ngamije Daniel yashimiye abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza uruhare bakomeje kugira mu guhangana n’indwara zirimo na SIDA.

Yagize ati “Kuri uyu munsi udasanzwe, nifuje gufata umwanya mwagize wo kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana, Malaria, SIDA n’izindi ndwara zandura. Turashimira kandi uruhare mukomeje kugira mu guhangana n’icyorezo cya covid-19 kuzageza igihe tuzagitsindira”.

Dr Ngamije yashimiye abaforomo n’ababyaza ko bibumbiye hamwe mu rugaga, kandi bakashyiraho inama y’igihugu ibashinzwe avuga ko bibafasha gukomeza gutunganya umurimo wabo no kunoza umwuga wabo.

Minisiteri yavuze ko yifatanyije nabo kwizihiza uyu munsi kandi ko izakomeza kubaha ubufasha bakeneye kugira ngo babashe guteza imbere urwego rw’ubuzima.

Mu Rwanda habarurwa abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza bagera ku bihumbi 13, kugera mu mwaka ushize abagera ku bihumbi 8 nibo bari mu rugaga rwabo.

Ubuyobozi bw’uru rugaga ruvuga ko kwishyira hamwe bibafitiye inyungu yo gutabarana mu byago no kuzamurana mu rwego rw’imibereho, ndetse no guhugurana kugira ngo bagire ubumenyi bujyanye n’igihe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA