Imibare ya Minisiteri y’ubuzima kugeza ubu igaragaza ko mu bantu 127 bamaze kubonwamo coronavirus mu gihugu muribo 42 bahanye na 33% bamaze gukira.
Ibi bibaye mu gihe uyu munsi aribwo hashize ukwezi iyi virusi igeze mu Rwanda. Umuhinde wa mbere wageze mu Rwanda afite iyi virusi yabonetse tariki 14 Werurwe.
Minisante yatangaje ko ejo yapimye abantu 901 habonekamo umwe gusa ufite iyi virusi aribyo byatumye abarwayi bava ku 126 bagera ku 127.
Ejo kandi iyi Minisiteri yatangaje ko abakize iyi virusi biyongereyeho abandi 17 bituma abamaze gukira bose baba 47.