AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 6 banduye Coronavirus, bamwe basabwa kwishyira mu kato

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 6 banduye Coronavirus, bamwe basabwa kwishyira mu kato
20-03-2020 saa 21:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 14681 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa 20 Werurwe 2020 habonetse abantu 6 bashya banduye coronavirus bituma mu Rwanda abayirwaye baba 17. Hahise hakazwa ingamba ku bantu bose baheruka kujya hanze y’igihugu.

Kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda, ni ubwa mbere hatangajwe umubare munini w’abanduye bashya mu munsi umwe. Iki cyorezo gihangayikishije isi, mu Rwanda cyafatiwe ingamba zitandukanye kandi buri munsi hongerwamo izindi zatuma abantu barushaho kwirinda.

Abantu bose baheruka kujya mu mahanga mu byumweru bibiri bishize basabwe kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 kugirango bibanze byemezwe niba ntabinjiranye iki cyorezo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA