AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu Rwanda habonetse abarwayi batatu ba covid-19 bavanywe mu bizamini 720

Mu Rwanda habonetse abarwayi batatu ba covid-19 bavanywe mu bizamini 720
10-04-2020 saa 05:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2817 | Ibitekerezo

Abarwayi coronavirus mu Rwanda bageze ku 113 kuko kuri uyu wa 9 Mata habonetse abarwayi batatu bashya bafite iyi virus, muri bo abakize baracyari barindwi(7).

Miniteri y’ubuzima yatangaje ko aba barwayi batatu bashya bakuweho mu bizamini byari byafashwe n’abaganga ku bantu 720 bakekwagaho coronavirus.

Mu barwayi bashya babonetse harimo babiri bakoreye ingendo mu mahanga n’undi umwe wahuye n’umurwayi wa coronavirus mu Rwanda.

Minisante yongeye kuvuga ko abarwayi bose bari kuvurirwa ahabigenewe ku bitaro bya Kanyinya mu karere ka Nyarugenge kandi ko bameze neza.

Bitewe n’uko iyi virus ikomeje kwiyongera mu Rwanda, guverinoma yafashe ingamba nyinshi zo kuyikumira, iheruka ni ukongera iminsi 15 kuri gahunda ya gumamurugo ikazagera tariki 19 Mata.

Mu ngamba zindi harimo ko abantu bagomba kwirinda ingendo zitari ngombwa, ingendo za moto n’imodoka bitwaye abagenzi zarahagaritswe. Nta muntu wemerewe kuva mu karere ngo age mu kandi keretse afite impamvu yumvikana itatuma ategereza ko gahunda ya gumamurugo irangira.

Ikindi Abanyarwanda barasabwa gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune, no guhana intera nibura ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Uwiketseho coronavirus cyangwa ukeneye ibindi bisobanuro ahamagara 114, umurongo w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA