Kuri uyu wa 7 Mata 2020 , Minisiteri y’ Ubuzima yatangaje ko yapimye abantu 805 ntiyabonamo ufite coronavirus, ahubwo umubare w’ abakize iyi virus wo wazamutse bagera kuri 7 bavuye kuri bane.
Izi zombi ni inkuru nziza ku Banyarwanda bamaze iminsi irenga 10 mu bihe bidasanzwe. Kugeza ubu mu Rwanda abasanzwemo iyi virus ya covid-19 ni abantu 105, wavanamo abakize ugasanga abayisigaranye ari 98, mu gihe ku Isi abamaze kuyandura barenga miliyoni n’ibihumbi 400, naho abayikize barenga ibihumbi 300, naho abo imaze guhitana barena ibihumbi 81.
Abayobozi bakuru b’u Rwanda mu mbwirwaruhame zabo, bakunze gushimira Abanyarwanda ubwitange bagaragaza mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iyi virus, ariko kandi bakanabasaba gukomeza kuyakurikiza kuko urugamba rugikomeje.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko Abanyarwanda ibihe bikomeye banyuzemo bakabitsinda ari byinshi, bityo ko icyo bisaba kugira u Rwanda rutsinde iyi virusi ari uko abanyarwanda bashyirahamwe.