Mu gihe cy’umwaka umwe n’igice, ibitaro bya gisirikare biherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali, bizafasha u Rwanda kuzajya bivura burundu icyorezi cya kanseri (cancer) gikomeje koreka ubuzima bw’abatari bacye.
Nk’uko byemejwe na Dr Agnes Binagwaho, Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, mu mezi 18 gusa ari imbere, nibwo u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo kuvura burundu icyorezo cya kanseri.
Ibi Dr Agnes Binagwaho yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa twitter, aho yavuze ko ubu ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe, byamaze kubona ikoranabuhanga rya radiotherapy, rifasha mu buvuzi bw’indwara ya kanseri.
Ibi bivuga ko mu mpera z’umwaka wa 2017, u Rwanda ruzaba ari kimwe mu bihugu bifite ubushobozi bwo kugoboka abarwayi ba kanseri, ibi bikazagabanya umubare w’abantu batari bacye bicwaga n’iki cyorezo.
Nyakubahwa perezida wacu tugukesha byinshi mu buzima bwacu.Uhora ushakira abanyarwanda ibyiza gusa.Ntacyo twabona tuvuga uretse kugusabira imigisha itagabanije kuri Nyagasani.Que Dieu te proteges notre papa.