Gahamanyi Genevieve usanzwe ari Umuforomokazi ku Kigo Nderabuzima cya Nyamure kiri mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza, yafashwe akora uburiganya bushobora guha icyuho ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 ku buryo ashobora kubikurikiranwaho nk’icyaha.
Uyu Gahamanyi Genevieve w’imyaka 37 y’amavuko, yafashwe ubwo hariho hakorwa igikorwa cyo kwambika no kwambura isaha y’ikoranabuhanga abafite ubwandu bwa COVID-19 muri Nyanza kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nyakanga 2021.
Ngo ubwo Polisi yahamagaraga uwitwa Devotha w’imyaka 43 y’amavuko abeshya ko ari mu Mudugudu wa Gihisi A mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana ari naho yari yarabwiye abaganga bo ku Kigo Nderabuzima cya Hanika cyamupimye ubwo bagasanga yanduye COVID-19.
Bakivugana uwo murwayi yahise akupa telefone ye ntibongera kuvugana kuko telefone ye itongeye gucamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko babonye bigenze gutyo bitabaje abajyanama b’ubuzima bababwira aho ari.
Ati “Polisi yaje kumenya amakuru ko ari kwa murumuna we Gahamanyi Genevieve w’imyaka 37 y’amavuko usanzwe ari Umuforomokazi ku Kigo Nderabuzima cya Nyamure kiri mu Murenge wa Muyira, ariko akaba yaragiyeyo nta rwego na rumwe rubizi.”
Ntazinda akomeza yibutsa abantu ko bakwiye kwirinda bagafatanya by’umwihariko n’inzego zose hakirindwa gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.
Bivugwa ko uriya muforomokazi abanza gupimwa COVID -19 ubundi akazashyikirizwa Polisi ya Busasamana akurikiranweho gushaka gukwirakwiza COVID-19 afatanyije na mukuru we.
Bivugwa ko uriya Muforomokazi Genevieve yajyanye umuvandimwe we mu Murenge wa Mukingo ari naho arwariye ubu, akaba yahise yambikwa bracelet nyuma ibye bikazigwaho aho banahise bamenyesha abaturanyi be ko arwaye.