Perezida Paul Kagame yashimiye umuherwe w’ Umushinwa Jack Ma yateye u Rwanda inkunga y’ ibikoresho ibihumbi 20 bipima coronavirus.
Mu ntangiriro z’ iki cyumweru nibwo uyu muherwe w’imyaka 55 uyobora ikigo gikora ubucuruzi gikorera kuri murandasi kitwa ‘Alibaba’, yatanze ibikoresho byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ku mugabane wa Afurika.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Jack Ma yavuze ko abinyujije mu muryango Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation, yatanze ibikoresho byo gupima ibihumbi 20, udupfukamunwa ibihumbi 100, n’imyenda yo kwirinda 1,000.
Ibi byose bikaba bizahabwa buri gihugu mu bihugu 54 biri ku mugabane wa Afurika.
Jack ma yavuze kandi ko azakorana na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, mu kugeza ibi bikoresho mu bihugu byose byo muri Afurika.
Mu butumwa Perezida Kagame yashyize kuri twitter yavuze ko ibikoresho Jack Ma yageneye u Rwanda byamaze kugera I Kigali amushimira ko afite umutima w’ubugiraneza.
Yagize ati “Murakoze @JackMa na @foundation_ma ku mpano ikomeye y’ibikoresho bisuzuma byagejejwe i Kigali uyu munsi. Ni inkunga ikomeye kandi yari ikenewe cyane mu rugamba rwacu rwo guhagarika ikwirakwira rya Coronavirus. Ndahamya ko abaturarwanda baza kumfasha kubashimira.”.
Jack Ma atunzwe miliyari 39,4 z’amadorali y’amerika.