AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko Afurika ikwiye gufashwa kwikorera inkingo

Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko Afurika ikwiye gufashwa kwikorera inkingo
4-06-2021 saa 09:32' | By Editor | Yasomwe n'abantu 743 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakiri abaturage benshi bafite ibyago byo kwandura COVID-19 by’umwihariko abiganje mu Mugabane wa Africa, akavuga ko bikwiye ko uyu mugabane ufashwa kwikorera inkingo z’iki cyorezo.

Yabivuze kuri uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021 mu nama yigaga ku gutera inkunga gahunda ya COVAX yashyiriweho gusaranganya inkingo z’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko iyi gahunda ya COVAX “Yatabaye ubuzima bwa benshi barimo n’abo mu Rwanda. Igihugu cyacu kimaze kwakira dose zisaga 500 000 binyuze muri COVAX, zikaba zaradufashije gukingira hafi 3% by’abaturage bacu.”

Yavuze ko iyi gahunda ya COVAX ikwiye gushyigikirwa kandi inkingo zihari zikanyuzamo kugira ngo zibashe kugera kuri benshi kuko hari abaturage babariwa muri za miliyari bagifite ibyago byo kwandura icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko bakaba biganje muri Africa.

Yagize ati “Ari nako twubaka ubushobozi bwo gufasha Afurika kwikorera inkingo mu gihe kiri imbere.”

Yongeye gusaba ibihugu binyuranye ku Isi gukomeza gutahiriza umugozi umwe mu guasha iyi gahunda ya COVAX kugera ku ntego zayo zo gufasha abatuye Isi kubona inkingo za COVID-19.

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye ikigo GAVI gisanzwe gikora iby’inkingo cyatangije iyi gahunda ya COVAX ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima kimwe n’ihuriro rirwanya ibyorezo rizwi nka CEPI, kubera ko bakomeje gufasha abatuye isi kubona inkingo za COVID-19.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA