AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rubavu : Umugore uri mu bavurwaga Coronavirus yabyaye umuhungu

Rubavu : Umugore uri mu bavurwaga Coronavirus yabyaye umuhungu
17-07-2020 saa 16:35' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 908 | Ibitekerezo

Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), cyatangaje ko umwe mu bavurirwa Coronavirus mu kigo nderabuzima cya Rugerero mu Karere ka Rubavu, yahabyariye umwana w’umuhungu kandi bose bameze neza.

Uyu mubyeyi yabyaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, muri iki Kigo Nderabuzima cya Rugerero kimwe mu bigo bivurirwaho abarwaye COVID-19 mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Dr Kanyankore William, avuga ko n’ubwo bitaramenyekana niba urwo ruhinja rwavukanye ubwandu bwa coronavirus, ngo bazakomeza kurwitaho bakurikirana ubuzima bwarwo no mu gihe nyina yaba akize COVID19, agasubira mu muryango we.

RBC yatangaje ku rukuta rwa Twitter ko “Umwana na nyina bameze neza”.

Mu kwezi gushize nibwo Ikigo Nderabuzima cya Rugerero cyari cyaragenewe kwakira abarwayi ba Ebola igihe hagira uboneka, cyahawe ubushobozi gitangira gutanga serivisi kuri Coronavirus.

Hashyizwe laboratwari irimo imashini zagenewe gupima Coronavirus n’ibindi bikoresho nkenerwa.

Kugeza kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo bya Coronavirus 200 358 muri rusange. Abamaze gusangwamo icyo cyorezo ni 1473 naho abamaze kugikira ni 770 mu gihe abo kimaze guhitana ari bane.

Ni ubwa mbere mu Rwanda umugore uri kuvurwa Coronavirus abyariye aho arimo kuvurirwa ariko mu bindi bihugu byakunze kubaho kenshi. Urugero ni umugore wo mu murwa mukuru wa Cameroun i Yaoundé wabyaye umwana w’umukobwa muri Mata uyu mwaka.

Uwo mubyeyi wo muri Cameroon witwa Mariya w’imyaka 19 y’amavuko, na we yabyaye mu buryo busanzwe nta kibazo agize. Gusa nyuma yahise atandukanywa n’umwana we w’uruhinja.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA