AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rwanda : Aba mbere bamaze gukingirwa…Abajyanama b’Ubuzima bari mu bahereweho

Rwanda : Aba mbere bamaze gukingirwa…Abajyanama b’Ubuzima bari mu bahereweho
5-03-2021 saa 11:23' | By Editor | Yasomwe n'abantu 760 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe, bamwe mu banyarwanda bari mu byiciro byihutirwa bigomba kubona urukingo rwa COVID-19. Mu bakingiwe ku ikubitiro harimo abasanzwe bakora mu nzego z’ubuvuzi barimo n’Abajyanama b’Ubuzima.

Ni igikorwa kiri kuba mu bice binyuranye by’Igihugu ubwo Abantu banyuranye barimo abasanzwe bakora mu nzego z’ubuvuzi, ndetse n’abari ku ruhembe mu rugamba rwo guhanga n’iki cyorezo bazindukiraga ku bitaro ndetse n’ibigo Nderabuzima biri gukorerwamo iki gikorwa.

Abakingiwe, babanzaga kuganirizwa bakabwirwa amabwiriza y’iki gikorwa cyo gukingira icyorezo cya COVID-19 ubundi bakabona guterwa inkingo.

Biteganyijwe ko abantu 171 480 bari mu byiciro byihutirwa birimo abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze bari hejuru y’imyaka 65 cyangwa abafite ibibazo by’ubuzima byabashyira mu kaga kimwe n’abandi bari mu rugamba rwo guhashya iki cyorezo, ari bo bagomba gukingirwa bwa mbere.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ko u Rwanda rufite intego ko uyu mwaka wa 2021 wazarangira hamaze gukingirwa Abanyawanda 30% naho utaha wa 2022 ukazarangira nibura hamaze gukingirwa 60%.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA