AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Buhindi bwahaye u Rwanda inkingo 50 000 zakorewe muri kiriya gihugu

U Buhindi bwahaye u Rwanda inkingo 50 000 zakorewe muri kiriya gihugu
5-03-2021 saa 10:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 727 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021 Leta y’u Rwanda yakiriye doze z’inkingo ibihumbi 50 yahawe n’iy’u Buhindi zakorewe muri kiriya gihugu zije ziyongera ku zindi u Rwanda rwakiriye muri iki cyumweru.

Izi nkingo zatanzwe na Leta y’u Buhinzi zatanzwe n’uhagarariye u Buhindi mu Rwanda, Oscar Kerketta, zikaba zakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Izi doze z’nkingo ibihumbi 50 zatanzwe n’u Buhindi zakorewe muri kiriya gihugu kimwe n’izindi ibihumbi 240 zo mu bwoko bwa AstraZeneca na zo zakorewe muri kiriya gihugu cy’u Buhindi.

Muri iki cyumweru, u Rwanda rwakiriye doze z’inkingo zikabakaba ibihumbi 394 zirimo n’izi ibihumi 50 zatanzwe n’u Buhindi uyu munzi.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 03 Werurwe 2021, Leta y’u Rwanda yakiriye inkingo zatanzwe muri gahunda ya COVAX zirimo ibihumbi 240 za AstraZeneca ndetse na doze 102 960 zo mu bwoko bwa Pfizer.

Kuri uyu wa Kane kandi inkingo zaraye zigejejwe mu bitaro by’Uturere ndetse no mu bigo Nderabuzima binyuranye mu gihugu hose, uyu munsi zikaba zatangiye guhabwa abari mu byiciro byihutirwa mu gukingirwa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA