Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021, Leta y’u Rwanda yakiriye dose ibihumbi 240 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca, zikaba ari zo za mbere u Rwanda rwakiriye muri gahunda yo gusaranganya inkingo izwi nka COVAX.
Izi nkingo zazanywe n’Indege ya Qatar Airways, zakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Daniel Ngamije wari ku kibuga cy’Indege i Kanombe.
Izi nkingo zakiriwe mu cyiciro cya mbere, zirakurikirwa n’izindi 102 960 zo mu bwoko bwa Pfizer ziza kugera mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Werurwe 2021.
Minisiteri y’Ubuzima, iratangaza ko izi nkingo zihita zijyanwa mu bitaro by’Uturere kugira ngo zizatangire guterwa abagomba kuzihabwa kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021.
Ivuga ko izi nkingo ziza kwifashishwa mu gukingira abantu 171 480 bari mu byiciro byihutirwa birimo abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze bari hejuru y’imyaka 65 cyangwa abafite ibibazo by’ubuzima byabashyira mu kaga kimwe n’abandi bari mu rugamba rwo guhashya iki cyorezo.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yashimiye Umuryango w’Abibumbye kuri ubu bushake bwo gusaranganya inkingo za COVID-19 avuga ko “tuza guhita twitegura gahunda yo gutera izi nkingo iza kwibanda ku byiciro biri mu kaga mu gihugu kugira ngo baze guhita batera urukingo rwa mbere muri ebyiri bagomba guhabwa.”
Yavuze ko u Rwanda rufite intego ko uyu mwaka wa 2021 wazarangira hamaze gukingirwa Abanyawanda 30% naho utaha wa 2022 ukazarangira nibura hamaze gukingirwa 60%.
UKWEZI.RW