Imana yo mw’ijuru irebera hose icyarimwe izagororera buriwese ikurikije ibyo yakoze niba Dr Bisetsa yararwaye agasabwa kugaruka kukazi atari yacyira neza ntagushidikanyako umunaniro ariwo wamuhitanye !!!!iyo azakuba mukiruhuko se yarikugwa gute ?ubuyobozi bukwiriye kujyira icyo bubikoraho butabare abasingaye nahubundi tuzashira.Akazi ko mubitaro gakenrye umuntu muzima ngirango abahakora murabizi kuko harubwo wikubita hasi kdi utarurwaye how much more someone who has been sick..this is too bad..May God confort his family left behind his wife and kids take care of them as he was taking care of patirnts until he died on duty.
Baca umugani ngo agasozi kagusabye inyama ntukazirenza, iyo umunsi w’umuntu wageze, ikizamwica nacyo kikaba gihari n’aho azagwa byose iyo bihuriranye ntakundi urigendera, tureke kuvuga byinsi.
abaganga bake muri chuk nakazi kenshi kahaba byo nikibazo kizateza ingaruka nyinshi pee !!
Dir BISETSA Aphrodis, Imana Ikwakire mu bayo.
R.I.P.
yoooooooo
twarakoranye mubitaro bya Butaro
Hatabarutse intwari
Tubuze umukozi nyawe
Nyagasani yibuke ubwitange n’umurava byakuranze akugororere akwicaze iruhande rwe .
Ruhukira mu mahoro dr Aphrodis
Chuk iyo nyitekereje ndwara umutwe. Kuko yatumye nzinukwa. Ubu njye narahasezeye njya gushyira ubwenge ku gihe. Urebye nabi wasara ukajya caraes da. HARI itoneshwa ku Bantu bamwe abandi bagakandamizwa. abayobozi baho nta motivation bagira ku abakozi. Burya Uzi ko baguhaye amahoro wakorera make kandi ugakorana umutima. Mwiza. Hari uwitwa DN we afite mukushi ku mutima. Ntabwo baconsidera imvune kariya kazi kagira. Es
kki abantu bavuga ukuri mukazanamo ibindi
nkawe @hey uravugako yishakira amafaranga wabisomye hehe muri comment yatanze !ahubwo buriya biba bibariye ahantu kko babashyize kukarubanda ibyo mukora bikaba bimenyekanye,nubwo kumenyekana atariko gusubizwa
RIP Dear DR, gusa leta nidakemura ikibazo kimikorere irenze ubushobozi bwumubiri ufite cyane cyane kubaganga abazapfa nibenshi
Yooo ! Birababaje pe, amagara ntaguranwa amagana, nibabahembe macye ariko nibura babahe igjhe cyo kuruhuka, bashyiremo abandi baganganga. Naho kongera umushahara, ubundi bakagukoresha ubutaruhuka nabyo bizabica cg bigire ingaruka ku barwayi. RIP Dr Aphrodis
@TURABABAYE BIKABIJE wowe niba unakora chuk ikigaragara ushobora kuba wishakira cash cyane kuruta uko ukunda akazi kawe k’ubuforomo niba ari ko ukora kandi wahisemo !otherwise waba warasezeye ku kazi nkurikije complaints ufite !kandi wanabyivugiye uti Dr Theobald yavuze ko imiryango ikinguye ko ushaka kugenda yagenda,ko abakeneye akazi ari benshi !and that is true !
@TURABABAYE BIKABIJE wowe niba unakora chuk ikigaragara ushobora kuba wishakira cash cyane kuruta uko ukunda akazi kawe k’ubuforomo niba ari ko ukora kandi wahisemo !otherwise waba warasezeye ku kazi nkurikije complaints ufite !kandi wanabyivugiye uti Dr Theobald yavuze ko imiryango ikinguye ko ushaka kugenda yagenda,ko abakeneye akazi ari benshi !and that is true !
yoooooooo !!!! niyigendere ! adusizehe koko !!! mbeg agahinda ! imana imwakire mubayo
Mujye muvuga amakuru mwabanje kubaza nezaa. Dr bisetsa yaguye kuwakane ubwo yarari kubaga umurwayi bahita bamubaga basanga yaviriranye mumutwe hama yitaba Imana kuwagatandatu.. ntago kuwagatandatu yarakiri mukazii yararwaye cyne..
Imana imwakire gusa hakurikiranwe ko ntaho biburiye makazi kenshi erega muri sante hari akazi kenshi cyane kandi umushahara mucye ababishinzwe babyigeho. RIP Docteur Bisetsa Imana imwakire mubayo
Birababaje nubwo umukuru abihakana yazize umunaniro kuko yarakoze kabiri yikurikiranya yinjiye mwibagiro yikubita hasi. Leta nigire icyo ikora pe. Izakore igenzura izasanga bababaje.
RIP
gusa abayobozi nibige kuvuga neza
kuko nabyo biri mu muco nyarwanda pe !!!!! BISETSA nagire iruhuko ridashira gusa abasigaye bihanganire umurimo naho ubundi ntibyoroshye !!
Dr Imana imwakire mu bayo apfuye akiri Muto gusa Chuk bafite ikintu cyo gukandamiza abakozi cyane cyane Admin wabo we Ngo ntashaka Ko abakozi bongezwa wagirango Ni aye atanga
RIP Papa Kennedy ! umugabo witangiraga umurimo
RIP dr bisetsa.igihugu kibuze umuntu winyangamugayo wakundaga akazi cne.
ngarutse kuri CHUK,hakwiriyeko leta igira icyo ikora.mugihe hemewe ko umukozi wa leta akora amasaha 180 mukwezi,CHUK ho muri department ya nursing bakora 216,kdi ayo ya extra ntibayahembera yewe ntiwanayasabamo ka day off ngo ukabone.harimo itoneshwa rikomeye aho abantu nahabwa boursse yo kwiga,aho biga iminsi 3 mucyumweru,abayobozi bakaba bemerewe gukora iminsi ibiri isigaye nukuvuga jeudi et vendredi ark abatari abayobozi bo bakabategeka kuzuza amasaha.tekereza kubyukira mwishuli du lundi au mercredi utaha 17h,tutirengagije na volume yamasomo,then kuva jeudi kugera dimenche ukaba uri mukazi,bigahora gutyo amezi namezi wavuga gato ngo bariya nabayobozi bafite ubudahangarwa mwebwe ba nyagaforomo mudafite !!!!!
iyo care uzaha abarwayi unaniwr ni iyihe !gira se ngo wumvishe bikurenze wivuze baguhe nka ka sick leave !baratangira bakavuga ngo wirwaje,yewe rimwe na rimwe bakanayanga !
naho ibyabo ba resident byo systeme bigamo iragoye nukwiturira mubitaro.sinibaza nukuntu biga kdi baba bakora bonyine ba seniors bagiye gushaka umugati ahandi kko bahembwa duke,akazi barakabaharira bakabapangira am rooster akaze aho umuntu akora plus de 24h ashoreranye kdi bikaba aruko bigomba kugenda !!!
nyine uwitahiye abaye igitambo cya benci, ahari leta yahaguruka ikareba ukuntu umukozi muri CHUK arengana nta kivugira.byose hariya byicwa nabayobozi biyo hejuru bigize intavugirwamo,badashaka gukemura ibibazo byabo bayobora.kdi erega ni mugihe kko turavunika bagahembwa, nyakubahwa theobald we yaranavuzengo amarembo arakinguye,ushaka azagende,abakeneye akazi ni benci
ni akumiro gusa !!!!
RIP
muri iyi minsi abaganga bo baraza guhitanwa n’umunaniro, akazi kaba kabarenze cyane cyane ku izami, benshi bataha batabasha no kuvuga
Yoooo disi birababaje kwitangira ubuzima bw’abandi,urara amajoro uvunika ubudasinzira,wowe wagera aho wari ukeneye ugufasha ntihaboneke umuntu wabibonera ubushobozi,gusa Imana yamuremye iramwisubije imusubije iwabo aho yamukuye kuko niyo ihazi !tujye tugerageza kubyakira,dusabire abo asize !Uyu muganga ndamuzi twarakoranye yari umuntu muzima pee !ukunda abarwayi ;ari umuhanga cyaneee !!ikindi kandi ari umuntu mwiza usabana,uhora akunda gusetsa abantu nk’uko yitwaga bisetsa !Imana imwakire mu bayo yabaye urugero kuri benshi ndabizi neza !!!Dr iruhukire mu mahoro witahiye witangira abandi Imana izabiguhembere !
R.I.P my senior Dr,you have been such an important person to us undergraduate and patients in particular...these tears are sign of your enormous love and commitment to your work !
iyi ni faiblesse yabayobozi benshi muri iki gihe,uriya mwana wakubiswe na dasso mayor ati nta kibyemeza,nkaho hari camera zihari,kdi abari bahari barabyemeza,nizindi ngero nyinshi za bagenzi be batitwara neza mu baturage,none chef de service ngo nta cyemeza ko dr yazize akazi kenshi ?Ikitabyerekana se niki ?niba umuntu amaze 2days avuye mu bitaro,ukamukoresha amanywa ni joro ,yakagombye kuba ari muri repos namanywa atarayashobora,wasanga yarakwatse ikiruhuko ukakimwima w@rangiza ukavuga utyo,niyigendere Imana izamwibukire ubuzima bwe yatanze kubwabanyarwanda agasiga ntaho agejeje abana be kdi aribo yakoreraga.Ndihanganisha umufasha we numuryango avukamo nabo bakoranaga kuko burya kwa muganga uwo mukorana aba arumuvandimwe.gusa muhindure gestion du personnel muri sante,kuko birarenze,aho ushaka gukingiza umwana bati wamuhaye umukozi wo murugo akamujyana ko nta bakozi bahari,nkaho umukozi afite ibere ryo guhoza umwana bamuteye inshinge,nimugerageze guha agaciro bagenzi banyu batari abayobozi kuko hejuru hari Imana izababaza uko mwayoboye mu isi
Yoooo disi birababaje kwitangira ubuzima bw’abandi,urara amajoro uvunika ubudasinzira,wowe wagera aho wari ukeneye ugufasha ntihaboneke umuntu wabibonera ubushobozi,gusa Imana yamuremye iramwisubije imusubije iwabo aho yamukuye kuko niyo ihazi !tujye tugerageza kubyakira,dusabire abo asize !Uyu muganga ndamuzi twarakoranye yari umuntu muzima pee !ukunda abarwayi ;ari umuhanga cyaneee !!ikindi kandi ari umuntu mwiza usabana,uhora akunda gusetsa abantu nk’uko yitwaga bisetsa !Imana imwakire mu bayo yabaye urugero kuri benshi ndabizi neza !!!Dr iruhukire mu mahoro witahiye witangira abandi Imana izabiguhembere !
RIP Dr Bisetsa wari inyangamugayo, Kandi ukunda umurimo , intangarugero .. Tubuze umuntu igihugu cyari gitezeho byinshii .. Imana ikwakire Mu bayo !
Dr Aphrodis imana imwakire muzi dukorana mu bitaro bya Gisenyi yitangira akazi akunda abarwayi so umuryango we wihangane kandi numuryango nyarwanda ubuze umwe mubiyemeje kubungabunga ubuzima bw’abany
Condoleances kuri famille ye. IMANA imuhe kuruhukira mu mahoro.
ooooohh ! ibi bintu binteye agahinda sinababwira reba nawe uko yarakiri umusore ! ikigaragara nuko abaganga bita kubandi ndetse rimwe na rimwe bakiyibahirwa ariko ikibabaje kurishaho nuko badahabwa agaciro bakwiye nizereko nibura urupfu rwuyu muganga rutuma nibura abasigaye bibukwa



Ibibanza byiza bigurishwa mu Bugesera
Isambu nini cyane i Nyamata kugiciro gito
Ikibanza cyiza kinini i Nyamata kugiciro cyiza
Ibibanza byiza bihendutse mu Bugesera miliyoni 6
Inzu nziza Kimironko igurishwa kuri macye
Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye Rucagu Boniface
Ibaruwa Joriji Baneti yanditse ashima byimazeyo Nzamwita Vincent De Gaule
Ibaruwa Joriji Baneti yandikiye Minisitiri w’Urubyiruko na ICT asaba kujyanwa Iwawa
Ese ni inde Nyirabayazana w’isenyuka ry’ingo rimaze gufata indi ntera muri iki gihe ?
Inkuru isekeje wabona nk’urwenya ariko irimo amasomo akomeye cyane
Ibyiza byo gukundana n’umukunzi uba kure yawe
Izi nizo mpamvu nyamukuru zituma umusore mumaze gusambana atongera kuguha agaciro
Dr imana imwakire mubayo igihugu kibuze umuntu waruzi umurimo kbs