AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuntu wa mbere wishwe na Coronavirus mu Rwanda yashyinguwe mu buryo budasanzwe - AMAFOTO

Umuntu wa mbere wishwe na Coronavirus mu Rwanda yashyinguwe mu buryo budasanzwe - AMAFOTO
31-05-2020 saa 20:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 35143 | Ibitekerezo

Umuntu wa mbere wishwe n’icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, yashyinguwe mu irimbi ry’i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, akaba yashyinguwe mu buryo budasanzwe hirindwa ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo cyamuhitanye.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko umurwayi wa mbere wishwe n’icyorezo cya Coronavirus yari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba.

Iyi Minisiteri n’ubwo itatangaje imyirondoro ye, yavuze ko yitaweho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus, ariko yaje gupfa azize kwangirika kw’imyanya ye y’ubuhumekero.

Amakuru ikinyamakuru Ukwezi cyaje kumenya ni uko uwo muntu wa mbere wishwe na Coronavirus yitwaga Nsabimana Hassan bakundaga kwita Gisaka, akaba yakoraga ubwikorezi bw’ibicuruzwa yakuraga muri Tanzania abizana mu Rwanda.

Nsabimana Hassan yashyinguwe kuri iki cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020 mu irimbi ry’abayisilamu i Nyamirambo. Abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima nibo bakoze iki gikorwa ariko hari abo mu muryango n’inshuti bo mu muryango wa nyakwigendera ariko umubare wabo wari muto mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Abakozi ba MINISANTE bakoze iki gikorwa bari birinze cyane,ndetse n’abitabiriye umuhango wo gushyingura bubahirizaga izindi ngamba zo kwirinda zirimo kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.

Nyakwigendera yashyinguwe hakurikijwe amahame y’imyemerere y’idini ya Islam arimo nko kuba nta sanduku ishyirwamo umurambo mbere yo kumushyira mu mva, kuba nta ndabo cyangwa imirimbo bishyirwa ku mva n’ibindi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA