Minisiteri y’ubuzima kuri uyu wa 14 yatangaje ko mu bipimo 983 byafashwe mu masaha 24 ashize habonetse abarwayi 7 bashya bafite coronavirus bituma abayirwaye bose baba 139, naho abamaze kuyikira baba 49 kuko habonetse barindwi bayikize.
Abarwayi bashya babonetse ni abatahuwe ko bahuye n’abarwayi ba coronavirus bari mu Rwanda.
Minisitiri w’ Ubutabera Jonston Busingye aherutse gutangaza ko kudatanga amakuru y’abantu wahuye nabo ngo nabo bavurwe ari icyaha gihanwa n’amategeko.