AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : No mu murwano njyarugamba ntawubahiga…RDF izwiho gutsinsura inyeshyamba yungutse abasirikare bashya

AMAFOTO : No mu murwano njyarugamba ntawubahiga…RDF izwiho gutsinsura inyeshyamba yungutse abasirikare bashya
29-08-2021 saa 11:08' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2690 | Ibitekerezo

Igisirikare cy’u Rwanda cyungutse abaririkare bashya basoje imyitozo bari bamazemo umwaka mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.

Iyi myitozo ibemerera kwinjira mu ngabo z’u Rwanda, bayisoje kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021.

Igikorwa cyo gusoza iyi myitozo, cyakurikiranywe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Ubwo aba basirikare barangije imyitozo y’ibanze basozaga, bagaragaje imyitozo bamazemo iminsi aho hari iyo bakoreye ku butaka ndetse no mu mazi ndetse n’imyitozo y’intwaro.

Bagaragaje kandi imyitozo njyarugamba bakoresha umubiri aho mu mirwano y’umugeri n’igipfunsi, aba basore n’inkumi bagaragajemo ubumenyi buhanitse.

Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Kazura yabashimiye aba basore n’inkumi kuba barahisemo kwinjira muri uyu mwuga uteye ishema.

Yavuze ko amasomo n’imyitozo bahawe bitanga icyizere ko bazabasha kugera ku ntego zabo.

Yagize ati “Muri imbaraga z’abaturage kuko mwishyize hamwe n’abababanjirije mu kurinda no guteza imbere Igihugu cyanyu.”

Igisirikare cy’u Rwanda cyungutse aba basirikare bashya mu gihe bamwe muri bakuru babo bamaze iminsi bari mu butumwa mu bihugu binyuranye muri Africa.

Abaheruka kujya mu butumwa, ni abari muri Mozambique aho bagezeyo ibyari byarananiranye bigashoboka kubera imbaraga n’umuhate w’ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’iza kiriya gihugu zikirukana inyeshyamba mu birindiro byazo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA