Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 24 Mata 2020 yeretse itangazamakuru abantu barenga 40 bafatiwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bakekwaho kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda covid-19.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco aganira na RBA yasabye abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus qho gutinda ku bihano bihabwa uwanze kuyubahiriza.
Yavuze ko nyuma y’uko bafashwe inzego zibishinzwe zigiye kubikurikirana buri umwe ahanwe hakurikijwe ikosa yakoze. Ngo hari abo ibinyabiziga byabo birafatirwa, abacibwa amande, bose kugeza ubu barafunze.
CP Kabera avuga ko hari abaturage bataragira imyumvire ikwiye yo kubahiriza aya mabwiriza, n’abari kurambirwa. ati "Ntabwo bishoboka rero, ntabwo warambirwa ngo wiyahure, abo bantu rero barahanwa. Niba udakunda ubuzima bwawe ntabwo ukunda n’ubw’abandi mubana ?"
Polisi y’ u Rwanda ivuga ko hari abaturage benshi cyane bumva neza impamvu z’aya mabwiriza bakayubahiriza. Abenshi mu bafashwe ni abavuye mu rugo nta mpamvu yumvikana.
CP Kabera yashimye abaturage bari gutanga amakuru y’abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda ikwirirakwira ry’iki cyorezo avuga ko aba baturage bari gukora akazi gakomeye kuko Polisi itabona umupolisi wo gushyira kuri buri rugo ngo arebe uko aya mabwiriza yubahirizwa.