Mu masaha ya mugitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama 2017, itsinda ry’abantu batitwaje intwaro bahamya ko ari abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba za M23, binjiye mu Rwanda baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Nk’uko byemejwe na Lt. Col René Ngendahimana, umuvugizi w’igisirikare cy’ingabo z’u Rwanda, mu itangazo yashyize hanze, avuga ko aba barwanyi ba M23 binjiriye ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bagahingukira mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu.
Kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru, igisirikare cy’u Rwanda cyari kimaze kubarura abagera kuri 30. Amakuru agera ku gisirikare cy’ingabo z’u Rwanda, ashimangira ko aba barwanyi b’umutwe wa M23 bavuga ko binjiye mu Rwanda bahunga imirwano n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo zizwi nka FARDC.
Aba barwanyi bahungiye mu Rwanda, bamaze kumenyeshwa n’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC) ndetse abakeneye ubuvuzi batangiye kubuhabwa n’uyu muryango.
Mu minsi micye ishize nibwo byatangiye kuvugwa ko umutwe w’inyeshyamba za M23 wongeye kubura umutwe nyuma y’igihe bigaragara nk’aho wamaze gushyira hasi intwaro burundu no gucikamo ibice.