AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Barindwi barimo uwo mu ishyaka rya Victoire bakurikiranweho kuba mu mitwe yitwaje intwaro

Barindwi barimo uwo mu ishyaka rya Victoire bakurikiranweho kuba mu mitwe yitwaje intwaro
6-09-2017 saa 23:12' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7473 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu barindwi barimo Boniface Twagirimana visi prezida wa mbere w’ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire ritavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse rikaba ridakora nk’ishyaka ryemewe mu Rwanda. Aba bose bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda ariko kitatangajwe na Polisi.

Polisi ivuga ko mu batawe muri yombi harimo babatu bafatiwe mu Burengerazuba ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda, byumvikana ko ibyo bihugu bihana imbibi n’u Rwanda mu gice cy’u Burengerazuba, harimo u Burundi na Demokarasi ya Kongo.

Nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege abivuga, ngo amakuru yatanzwe n’abo batatu bari bamaze gufatwa ni yo yatumye Polisi ikora igikorwa cyo gusaka mu ntara y’Uburengerazuba no mu mujyi wa Kigali maze hafatwa abandi bane bakekwaho kuba ari bo bakoraga igikorwa cy’ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko muri ibyo bikorwa. 

Polisi y’u Rwanda ihamya ko ubwo yakoraga igikorwa cyo gusaka yatahuye ibindi bimenyetso bizifashishwa n’ubushinjacyaha. Abafashwe bose ni Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye, Leonille Gasengayire, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Janvier na Nshimiye Papias. Ubu bose bari i Kigali mu maboko ya Polisi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA