Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gashyantare 2020, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Kizito Mihigo yahafiwe mu karere ka Nyaruguru ashaka gutorekera mu Burundi.
Umwe mu baturage TV1 ivuga ko itashatse gutangaza amazina ye ngo yayitangarije ko mugitondo cyo kuri uyu wa Kane uyu muhanzi Kizito Mihigo yafatiwe mu kagari ka Remera Umurenge wa Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru hafi neza n’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko dore ko ubusanzwe ako gace nta mupaka wemewe n’amategeko uhaba.
Uwo mutangabuhamya avuga ko Kizito yafatanywe n’abandi bagabo babiri bari kumwe,ubwo bafatwaga ngo bakaba bashatse no gutanga amafaranga ariko abaturage bakabyanga bagahamagara inzego zishinzwe umutekano muri ako gace ari na zo zahise zibafata.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yatangarije UKWEZI ko aya makuru ntayo aramenya.
Ikinyamakuru UKWEZI cyagerageje guhamagara nomero ngendanwa ya Kizito Mihigo ntiyacamo, ndetse gifite amakuru avuga ko n’ejo hashize nomero ye itari ku murongo.
Tariki ya 27 Gashyantare 2015 ni bwo Kizito Mihigo yakatiwe gufungwa imyaka 10 ahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bibiri ari byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi harimo n’umukuru w’igihugu n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.
Tariki ya 15 Nzeri 2018 nibwo Kizito Mihigo ku mbabazi yahawe na Perezida wa Repubulika yafunguwe afungurirwa rimwe na Ingabire Umuhoza Victoire n’abandi bagororwa 2140 nk’uko byari byemerejwe mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 14 Nzeri 2018.
Kizito Mihigo ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana n’indirimbo zitanga ubutumwa bw’amahoro. Afite umuryango uharanira amahoro witwa Kizito Mihigo pour La Paix.
Biravugwa ko Kizito Mihigo n’abandi bantu 2 bafatiwe Nyaruguru bashaka kujya mu Burundi /ifoto social media