AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

COVID : U Rwanda rwakingiye abasirikare n’abapolisi barwo bari mu butumwa muri Centrafrique

COVID : U Rwanda rwakingiye abasirikare n’abapolisi barwo bari mu butumwa muri Centrafrique
16-03-2021 saa 10:06' | By Editor | Yasomwe n'abantu 861 | Ibitekerezo

Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bakingiwe icyorezo cya COVID-19 nk’abari mu matsinda y’abari mu bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga ko kwandura iki cyorezo.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, butangaza ko iki gikorwa cyo gukingira aba bari mu butumwa bw’amahoro, cyabereye ku kicaro cy’ingabo z’u Rwanda kiri ahitwa Socatel M’poko mu murwa mukuru wa kiriya gihugu, Bangui.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Werurwe 2021, kiri mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda wo gukingira abari mu bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga ko kuba bakwandura iki cyorezo.

Lt Col Vianney Kabalisa, uyoboye itsinda ry’Igisirikare cy’u Rwanda mu by’ubuvuzi, yabwiye Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri kiriya gihugu ko Guverinoma y’u Rwanda ibafata nk’abihutirwa mu guhabwa uru rukingo kubera inshingano zabo.

Igikorwa cyo gukingir Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, kirakomeza no ku bandi bari mu bice binyuranye muri kiriya gihugu birimo hariya mu murwa mukuru wa Bangui, ahitwa Bria, Kagambandoro n’ahitwa Batangafo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA