AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gicumbi : Umuntu yasanzwe yapfiriye aho bamwe bakunda kujya kwiherera bagasenga

Gicumbi : Umuntu yasanzwe yapfiriye aho bamwe bakunda kujya kwiherera bagasenga
17-01-2017 saa 16:25' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7944 | Ibitekerezo

Umuntu utaramenyekana kugeza ubu, yasanzwe yarapfiriye ahantu benshi bajya bakunda kwiherera bagasengera mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda, imyirondoro y’uwo muntu ikaba ikomeje gushakishwa n’ubwo umurambo we wangiritse kuburyo bigoye kuba wamenya uwo ari we.

Kuri uyu wa Mbere, nibwo abaturage bo mu murenge wa Giti mu karere ka Gicumbi, babonye umurambo mu kagari Murehe ko muri uyu murenge, ahantu bikekwa ko uwapfuye yari yagiye kwiherera agasenga nk’uko byemezwa na bamwe mu bahaturiye baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com.

Umwe muri bo yagize ati : "Ni ahantu mu mukokwe, abantu bajya biyirizayo basenga cyane cyane bamwe b’abarokore, ngo barahasengera Imana ikabasubiza. Ntawahamya ko n’uriya yari yagiye kuhasengera ariko nibyo natwe twaketse, hari n’abaturukaga kure ubwo bishoboka ko yaba atari n’uw’inaha."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, we yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uwo muntu bigaragara ko amaze ibyumweru nka bitatu apfuye n’umurambo ukaba utamenyekanye, gusa bikaba bigaragara ko ari uw’umugore. Ubu hatangiye gutangwa amatangazo agamije gushakisha imyirondoro we, n’iperereza rikaba ryatangiye ngo hamenyekane icyamwishe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA