Abarimu babiri barimo uw’ imyaka 32 n’ uw’ imyaka 28 batawe muri yombi bakekwaho gusambanya abakobwa barimo utarageza ku myaka y’ ubukure n’ undi mukobwa bitaramenyekana niba yujuje imyaka y’ ubukure.
Kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2019 hagati ya saa kumi n’ imwe z’ umugoroba na saa kumi n’ ebyiri nibwo inzego z’ umutekano zirimo Polisi, RIB, na DASSO bakoze umukwabu mu macumbi y’ abarimu bafatiramo abakobwa babiri.
Murenzi Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gikonko yatangarije UKWEZI ko kugira ngo uyu mwarimu w’ imyaka 32 wigisha kuri VTC Gikonko afatwe ari umuryango w’ umukobwa wahamagaye polisi ku rwego rw’ igihugu nayo ihamagagara polisi ikorera mu murenge wa Gikonko.
Akomeza agira ati “Hanyuma Polisi yo ku rwego rw’ umurenge wacu isanga uwo mukobwa ari kumwe n’ umwarimu”
Uyu mwarimu w’ imyaka 32 yafatanywe umukobwa w’ imyaka 17 yigisha ku ishuri ribanza rya CURUSI.
Muri ayo macumbi y’ abarimu hanafatiwemo undi mwarimu w’ imyaka 28 ari kumwe n’ umukobwa uvuga ko afite imyaka 19.
Gitifu Murenzi avuga ko abo bakobwa bombi atari abanyeshuri.
Bakimara gufatwa abakobwa bahise boherezwa ku bitaro bya Gakoma naho abo barimu bombi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikonko, mu gihe RIB ikomeje iperereza.