AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gisagara : Umugabo yagiye gucyura umugore we baramumwima atashye atema amutungo y’urugo

Gisagara : Umugabo yagiye gucyura umugore we baramumwima atashye atema amutungo y’urugo
5-05-2020 saa 12:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2763 | Ibitekerezo

Umugabo wo mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Muganza mu kagari ka Muganza umudugudu wa Rwinkuba yatawe muri yombi nyuma yo gutema amatungo y’urugo rwe arimo inka n’ihene.

Byabaye ejo tariki 4 Gicurasi 2020, maze abaturage bahamagara ubuyobozi n’inzego z’umutekano zita muri yombi uyu mugabo witwa Havugarurema Deo.

Bikekwa ko itandaro yabaye kuba uyu mugabo yari yagiye gucyura umugore we basezeranye imbere y’amategeko akanga gutaha bikamutera umujinya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza Nkinzingabo Nkunda Alex mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko mu minsi itanu ishize aribwo uyu mugore yahukanye.

Ngo umugabo yakomeje gutegereza ko umugore we bafitanye abana bane azicyura abona ntatashye afata icyemezo cyo kujya kumucyura.

Uyu mugabo ngo avuga ko icyo yapfuye n’umugore ari uko yamutonganyije amubaza ikibazo cy’umutungo, avuga ko umugore yari amaze igihe awukoresha nabi.

Ati “Ubusanzwe nta kibazo yari afite, nta n’ikibazo bari barigeze baturegera, ahubwo muri iki cyumweru ngo nibwo yari yagiranye kutumvikana n’umudamu, basa n’abaterana amagambo, ngo baterane amagambo umudamu arahukana. Abaturanyi bakavuga ngo bari basanzwe babanye neza, we akavuga ngo umudamu yatangiye gukoresha nabi umutungo w’umuryango”.

Havugarurema avuye gucyura umugore we batuye mu mudugudu umwe ntatahe nibwo yatemye aya matungo. Amatungo yatemwe ni inka ebyiri n’ihene eshatu.

Gitifu w’umurenge avuga ko inka uyu mugabo yatemye umutsi w’ukuguru ariyo yababaye cyane gusa ngo viterineri w’umurenge atanga icyizere ko nayo izakira.

Urugo rwa Havugarurema ntabwo rwari ruzwi mu ngo zifitanye amakimbirane mu murenge, ngo nta cyumweru kirashira aya makimbirane amenyekanye.

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko uyu mugabo yakabaye yaritabaje ubuyobozi bukamufasha gukemura aya makimbirane aho gutema aya matungo. Gusa ngo umugore yahukana ntabwo umugabo yari yamukubise.

Ati “Abaturage twabagira inama yo kubana neza nk’abashakanye, mu gihe cyose havutse ikibazo mu muryango nta kwihanira, bagomba kwiyambaza ubuyobozi niba mu muryango binaniranye n’abaturanyi bikabananira nibiyambaze ubuyobozi nicyo tubereyeho”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA