Ubujura bushukana bukoresha amayeri y’ubutekamutwe mu mujyi wa Kigali, bukomeje gufata indi ntera idasanzwe. Uko ikoranabuhanga rigenda rikataza, ninako abaryungukiramo mu gukora ibyaha no guhemuka nabo baba benshi. Ubu amayeri mashya agezweho, ni ayibasira abantu baba bafite ibibazo by’akarengane mu rwego rw’Umuvunyi, abatekamutwe bakabashuka ubundi bakarushaho kubongerera ibibazo babiba amafaranga.
Itangazo riherutse gushyirwa ahagaragara n’Urwego rw’Umuvunyi, rigashyirwaho umukono na Mbarubukeye Xavier, umunyamabanga Uhoraho muri uru rwego, rivuga ko Urwego rw’Umuvunyi rumenyesha abaturarwanda ko hari abatekamutwe basigaye biyitirira inzego z’ubuyobozi zirimo n’uru hanyuma bakambura abantu amafaranga ku mayeri.
Abiyitirira Urwego rw’Umuvunyi, bahamagara abayobozi batandukanye baribo ab’Inzego z’Ibanze, Abagenzacyaha, Abashinjacyaha, Abacamanza n’abandi, bakababeshya ko bakora ku rwego rw’Umuvunyi, bagamije kubasaba amakuru ajyanye n’abaturage bafite ibibazo by’akarengane kugirango babyifashije mu migambi yabo mibisha.
Iyo bamaze kubona ayo makuru, bahamagara abaturage babwiwe ko bafite amadosiye muri izo nzego cyangwa ku Rwego rw’Umuvunyi, bakababeshya ko ari abakozi b’urwo rwego hanyuma bakabizeza ko bashobora kubafasha mu bibazo byabo, maze bakabasaba kuboherereza amafaranga kuri telefone.
SOMA INKURU BIJYANYE HANO : Menya amayeri mashya y’ubutekamutwe yadutse i Kigali, arimo ubwenge buhanitse