AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Huye : Inkeragutabara ziravugwaho gukubita umusore w’imyaka 19 zikamunegekaza

Huye : Inkeragutabara ziravugwaho gukubita umusore w’imyaka 19 zikamunegekaza
21-07-2020 saa 17:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3071 | Ibitekerezo

Rukundo Emmanuel w’imyaka 19, umuryango we urasaba ko yavuzwa ndetse abanyerondo/inkeragutabara bivugwa ko bamukubise bakabikurikiranywaho n’amategeko.

Byabereye mu Mudugudu w’Umuyange Akagari ka Gahororo, Umurenge wa Karama kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, saa sita z’amanywa.

Saa munani z’amanywa, ubwo umunyamakuru yavuganaga n’umuryango wa Rukundo Emmanuel, uwakubiswe yari akiryamye aho yakubitiwe hafi y’isantere ya Karama mu muhanda abaturage barashungereye.

Hari hashize amasaha abiri uyu musore akubiswe. Nyuma y’aho nibwo uyu musore yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Karama.

Mukuru we yagize ati “Dufashe umwanzuro wo kuvuga ngo umwana tumujyane kwa muganga nk’umuryango”

Nyirimbabazi Venuste w’imyaka 33 akaba mukuru w’uyu musore yabwiye UKWEZI ko icyabaye cyatumye uyu mwana akubitwa n’inkeragutabara ari ukumwibeshyaho bakagirango ni nyiri inka bafatiye ku gasozi.

Ati “Inkeragutabara zafashe inka, ni inka nyine zafatiwe ku gasozi noneho bazishoreye, umwana azirebye abona arazizi araharara bagira ngo ni nyirazo bahita bamukubita. Abaturage barahurura bati ‘umuntu arazira iki ? Arazira iki ?’ inka ko atari ize, ko nta nka ye irimo. Bamwibeshyeho nyine gutyo mu muhanda bagira ngo aje kubarwanya kandi ni umwana ntabwo yari kurwana n’abo bantu”

Nyirimbabazi avuga ko murumuna we asa n’uwaviriye imbere kuko abo banyerondo bamukubise inkoni mu mutwe, ati “Yabyimbaganye bigaragara ko yagize ikibazo”.

Mbanza Innocent w’imyaka 70, se w’uyu musore wakubiswe avuga ko icyo yifuza ari uko umwana we yavuzwa kandi abamukubise bagahanwa n’amategeko.

Yagize ati “Umwana wanjye ngo hari inka bari bafashe, noneho baramuhutaza, baramukubita cyane ameze nabi. Ntabwo turamujyana kwa muganga twategereje ko hari icyo ubuyobozi bwabivugaho. Icyifuzo cyanjye ni uko umwana yarenganurwa n’abamukoreye ikosa bakaba babikurikiranwaho n’amategeko kuko ameze nabi cyane”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karama yatubwiye ko uyu munsi yiriwe mu nama ku karere ka Huye, ati “Ayo makuru nayumvise,ndi mu nzira ntaha ndabikurikirana mwaza kongera kumvugisha”.

Nikuze Jeannette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahororo, yabwiye UKWEZI ko yageze aho Rukundo yari aryamye bivugwa ko ari naho yakubitiwe.

Nikuze Jeannette, gitifu w’Akagari yageze aho Rukundo Emmanuel yari aryamye

Avuga ko abaturage bamubwiye ko icyatumye inkeragutabara zikubita uyu musore ari uko yashatse kurongora izi nka azisubiza inyuma, gusa ngo ntabwo abaturage babivugaho rumwe kuko ngo hari abavuga ko yahagaze imbere y’izi nka kugira ngo inkeragutabara zitazijyana.

Nikuze avuga ko izi nka zari ziragiwe mu gishanga cyo mu kagari ka Gahororo giherutse gutunganywa nta z’iwabo wa Rukundo zarimo. Abaturage bakeka ko uyu musore yaba yari agamije gufasha bagenzi be kubuza inkeragutabara gutwara izi nka.

Gitifu Nikuze, avuga ko biramutse bigaragaye ko izi nkeragutabara zakubise Rukundo zaba zakoze ibidakwiye gushyigikirwa.

Ati “Hari abaturage bavuga ko yarenganye n’abavuga ko atarenganye kuko yitambitse izo nka azibuza kugenda ariko niyo byaba byo ntabwo igisubizo cyari ugukubita biramutse byemejwe ko yakubiswe kuko njye nahageze byarangiye.

Nk’uko yari yitambitse imbere y’inka yari gucyahwa cyangwa agahanwa nk’umwana bisanzwe bakamubuza cyangwa bakamufata gukubita ntabwo byaba ari byiza nanjye ndumva umuntu atabishyigikira”.

Bamwe mu baturage bavuga ko Rukundo yarenganye

Ubusanzwe inka ifatiwe ku gasozi muri uyu murenge ijyanwa ku biro by’umurenge nyirayo agacibwa amande y’ibihumbi bitanu (5000frw) y’uko yaragiye ku gasozi kandi bitemewe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA