AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Huye : Umucuruzi bivugwa ko yari yarabuze yiyeretse itangazamakuru ahita atabwa muri yombi

Huye : Umucuruzi bivugwa ko yari yarabuze yiyeretse itangazamakuru ahita atabwa muri yombi
24-12-2019 saa 08:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10404 | Ibitekerezo

Urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha RIB rufatanyije na Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Huye bataye muri yombi umucuruzi witwa Bizimana Jean Claude ushinjwa n’ abaturage kwica umuntu amuziza kanyanga.

Yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2019 nyuma gato yo kuganira n’ itangazamakuru ahakana ibyo abaturage bamushinja.

Byari amarira n’ agahinda ubwo abaturage baganiraga n’ itangazamakuru ku kibazo cy’ urupfu rwa Munyentwari Donat, bahimbaga Kajisho. Abaturage bavuga ko yishwe na Bizimana n’ abambari be.

Abaturage babwiye UKWEZI ko tariki 28 Ugushyingo 2019 Bizimana n’ abakozi be batumyeho umusore witwaga Kajisho bongera kugaragara yapfuye umurambo we uri mu ishyamba.

Nyina wa Kajisho arasaba ko umuhungu abona ubutabera

Nyina wa Kajisho ati “Kajisho yabaga hari imbere ya Dansingi niho yogerezaga za moto, noneho uriya mugabo Bizi atuma uwitwa Sikubwabo ngo genda umbwirire Kajisho aze mubwire”.

Uyu mubyeyi mu ijwi ryumvikanamo ikiniga yakomeje avuga ko Kajisho yagiye kwa Bizi asanga bari kunywa, bamuha kanyanga arayanga, Bizi ategeka ko bamuha inzoga ifyundikiye aba ariyo anywa. Ngo nyuma Bizi yafatanyije n’ uwitwa Bosco baniga Kajisho banamutera icyuma mu rubavu.

Ati “Bamaze kumwica baramuhanagura neza bamumanukana munsi y’ urugo rwabo bamumanukana hepfo mu ishyamba aba ariho bamurambika ariko baramuhumiriza hose bamugira neza”.

Bizimana ni umucuruzi ufite w’ amatungo akaba afite n’ akabari mu kagari ka Mpare umurenge wa Tumba.

Abaturage bavuga ko Kajisho yishwe na Bizimana n’ abasore bamukorera

Mukamazimpaka Claudine, mushiki wa nyakwigendera kubera ikiniga nta byinshi yashoboye gutangariza itangazamakuru kuko yahise aturika ararira, gusa muri bike yashoboye gutangaza yavuze ko mu kagari ka Mpare hari ikibazo cya ruswa ari nayo bakeka ko yabaye nyirabayazana ituma Bizi amara ibyumweru birenga 3 ataratabwa muri yombi.

Abaturage bavuga ko icyo Bizimana yahoye Kajisho ari akajerekani ka kanyanga. Ngo hari umukwabo wigeze kujya gusaka kanyanga kwa Bizi ahisha kanyanga mu bishyimbo uwo musore kajisho arayihishura ajya kuyigurisha ku wundi mucuruzi w’ inzoga.

Abaturage icyo bifuzaga ni uko ubuyobozi bwabafasha guca akarengane Kajisho akabona ubutabera.

Nubwo abaturage bavuga ko Bizi yari yarabuze, ubwo twaganiraga n’ abaturage yadutumyeho umuntu ngo agire icyo avuga ku byo ashinjwa n’ abaturage.

Bizimana yabwiye UKWEZI ko nawe urupfu rwa Kajisho rwamubabaje, agaragaza ko Kajisho ashobora kuba yarishwe n’ uburwayi.

Ati “Naturutse I Busoro mvuye kugura amatungo, numva inkuru y’ inshamugongo ngo Kajisho yapfuye yapfiriye mu ishyamba nirukankanye moto ndagenda ndamureba nanjye agahinda karanyica. Mbwira nyina nti kuki Kajisho mwamushyinguye mutabwiye nari no kubaburira n’ ijerekani y’ ikigage.”

Bizimana avuga ko uyu mwana yajyama amubwira ko afite uburwayi bw’ impyiko agakeka ko arizo zamwishe gusa abo mu muryango wa Kajisho bavuga ko yatewe icyuma mu rubavu.

Bizimana Jean Claude akimara kuvugana n’ itangazamakuru yahise atabwa muri yombi

Bizimana Jean Claude akimara kuvugana n’ itangazamakuru yahise atabwa muri yombi na RIB na Polisi.

CIP Twajamahoro Sylvestre, Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ amajyepfo yatangarije UKWEZI ko Bizimana Jean Claude w’ imyaka 35 ukomoka mu mudugudu wa Gasharu, afungiye kuri sitasiyo ya Ngoma.

Yagize ati "Yatawe muri yombi akekwaho kwica Munyatwari Donat, ngo yamuhaye litiro15 za kanyanga ntiyazimwishyura. Tariki 28 Ugushyingo ngo yatumyeho uyu musore ngo basangire inzoga baratongana, tariki 29 umurambo wa Donat uboneka mu ishyamba. (Bizimana) ntiyigeze yongera kuboneka bituma akekwa"

Bizimana ubwo yaganiraga n’ itangazamakuru yavuze ko hashize imyaka 5 aretse gucuruza kanyanga anerekana aho inzego z’ umutekano zamurashe ku itako azira kanyanga, ari nabwo avuga ko yahise areka kuzicuruza. Gusa abaturage bo bavuga ko n’ ubu akiyicuruza.

Bizimana avuga ko inkuru y’ uko yishe uyu mwana yahimbwe n’ abo bafitanye ikibazo aribo Nyiracumi n’ umugabo we Kabayija akavuga ko bahaye amafaranga abaturage ngo bazamushinje.

Kabayija kuri ubu arwariye mu bitaro bya CHUB nyuma yo gukubitwa akavunagurwa n’ abanyerondo avuga ko bamusanze iwe ku wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2019 saa kumi z’ igitondo. Kabayiza avuga ko abo banyerondo bahawe ikiraka na Bizimana. Iyi nkuru turacyayikurikirana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA