Umugabo wo mu Karere ka Huye yategewe kunywa inzoga nyinshi aza kugera ku rya Gatandatu riramunanira bigera ubwo aza gucika intege ajyanywe kwa muganga ahita yitaba Imana.
Urupfu rw’uyu mugabo utuye mu Murenge wa Mukura, Akarere ka Huye rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukuboza 2020.
Nyakwigendera bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 45, ngo ku mugoroba wo ku wa Kabiri nibwo yategewe izi nzoga aho abaturage bavuze ko yazitegewe n’umwana muto ucuruza ubunyobwa.
Abaturage baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru bavuze ko uwo mwana ucuruza ubunyobwa yari yategeye uriya mugabo kunywa inzoga nyinshi z’urwarwa ariko ageze ku icupa rya Gatandatu riramunanira.
Bavuze ko yatangiye gucika intege abantu babibonye ko ashobora kuba atamerewe neza bahita bamujyana kwa mugana ari naho yashiriyemo umwuka.
Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Mukura akaba ari na we wasigariyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa kuko ari mu kiruhuko cy’akazi, Ntarutimana Bosco, yavuze ko ayo makuru yayamenye ariko bategereje ibisubizo byo kwa muganga ngo bamenye neza icyahitanye uwo mugabo.
Yavuze ko uwo mugabo inzoga yanyoye y’urwagwa rwengerwa muri ako gace rwitwa Akengetse, akaba yayinywereye mu kabari katemewe kari mu Mudugudu wa Rwinuma.
Abaturanyi bari baguye mu kantu nyuma yo kubona umugabo wishwe n’inzoga