Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru abagabo batatu bo mu turere dutandukanywe tw’Intara y’Iburengerazuba bamaze gutabwa muri yombi umwe akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu babiri bakurikiranyweho gusambana abana.
Aba barimo umugabo w’imyaka 42 wo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero wafashwe kuri uyu wa 29 Mata 2020 akekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 25 utuye mu mudugudu wa Mkama Akagari ka Kabirizi. Bombi bajyanywe kuri RIB Station ya Rugerero kugira ngo Bikurikiranwe.
Undi ni umusore w’imyaka 23 wo mu mdugudu wa Rugano, akagari ka Kabuga, Umurenge wa Karambi, mu Karere ka Nyamasheke ufunzwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 9. Yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa 27 Mata 2020, icyaha akekwaho bikaba bivugwa ko yaba yaragikoze ku Cyumweru tariki 26 Mata 2020.
Uwa gatatu ni umusore w’imyaka 24 wo mu karere ka Karongi, umurenge wa Gishyita, akagali ka Cyanya, umudugudu wa Gitovu watawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa 28 Mata 2020, ahagana Saa kumi n’igice, ku bufatanye bw’abaturage inzego z’ibanze n’abashinzwe.
Uyu musore usanzwe akora akazi ko kogosha mu gasanteri ka Gishyita, yaguwe gitumo ubwo yarimo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17, uyu mukobwa asanzwe ari umunyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Gishyita.
Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko amakuru y’uko uriya musore ukurikiranyweho icyaha yagikoze yatanzwe n’uwo mwana uvugwaho gusambanywa.
Ati “RIB amakuru yayabonye iyahawe n’umwana, ubwo umwana yavugaga ko yasambanijwe n’umukozi wo mu rugo, iperereza rikaba rikirimo gukorwa.”
Umuvugizi wa RIB avuga ko ukurikiranyweho icyaha ubu afungiye kuri station ya RIB yo mu murenge wa Macuba, ho mu karere ka Nyamasheke. Nyuma yo gutabwa muri yombi.
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe kuwa 27/09/2018.
Ingingo ya 133 y’iri tegeko rimaze ibyumweru bitatu risohotse, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha,
1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana ;
2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana ;
3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.