Polisi y’ u Rwanda yatangaje mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5 Ukwakira abagizi ba nabi bitwaje intwaro zirimo iza gakondo bagabye igitero mu karere ka Musanze bakica abaturage 8 barimo 6 bicishijwe intwaro gakondo na 2 barashwe.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono n’ Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda CP Jean Bosco Kabera rivuga ko uretse 8 bapfuye hari abandi 18 bakomeretse bajyanwa mu bitaro aho bari kwitabwaho n’ abaganga.
Polisi y’ u Rwanda ivuga ko inzego z’ umutekano zihutiye gutabara no guhumuriza abaturage mu gihe aba bagizi ba nabi bakirimo gushakishwa.
Abaturage bavuga ko abagabye bagendaga babaza isantere y’ Akajagari, birakekwa ko baturutse muri Pariki y’ Ibirunga. Iki gitero cyagabwe mu murenge wa Musanze.