AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Imodoka ya RITCO yarenze umuhanda ikora impanuka ikomeye - AMAFOTO

Imodoka ya RITCO yarenze umuhanda ikora impanuka ikomeye - AMAFOTO
4-10-2017 saa 15:38' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 21596 | Ibitekerezo

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2017, impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi ya RITCO yabereye ahitwa i Jenda, hafi ya Mukamira, nyuma y’uko irenze umuhanda iva i Rubavu yerekeza mu mujyi wa Kigali.

Ababonye iyi mpanuka iba babwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko hari abantu bigaragara ko bapfiriye muri iyi mpanuka, ariko umubare wabo cyangwa umubare w’abakomeretse byo bikaba bitaramenyekana.

Ikinyamakuru Ukwezi.com kandi cyavuganye na CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, adutangariza ko iby’iyi mpanuka yabimenye ndetse ko umuntu umwe yahise apfa, babiri bagakomereka bikomeye naho abasaga 30 bagakomereka byoroheje.

CIP Kabanda avuga ko iyi mpanuka yabereye mu ikorosi rya Jenda ku Mukamira, yatewe n’uko imodoka zashakaga kunyuranaho muri iryo korosi, iyi ya RITCO ikaza guhunga ikarenga umuhanda ikiyubika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA