AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda imaze guhitana 15, ejo hateganyijwe indi nyinshi

Imvura imaze iminsi igwa mu Rwanda imaze guhitana 15, ejo hateganyijwe indi nyinshi
8-12-2019 saa 06:55' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2894 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ ubutabazi mu Rwanda yatangaje ko ibiza byatewe n’ imvura imaze iminsi igwa mu gihugu bimaze guhitana abantu 15 mu minsi 15 gusa. Iyi mvura irakomeje Abanyarwanda batuye mu manegeka babifashijwemo n’ ubuyobozi bw’ inzego z’ibanze barasabwa kuhimuka bwangu.

Mu karere k’ Afurika y’ Iburasirazuba muri iyi minsi hari kugwa iminsi nyinshi, yateje imyuzure n’ ibiza mu bihugu bitandukanye.

Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu Rwanda iyi mvura imaze guhitana Abaturarwanda 15 mu minsi 15, abakomeretse ni 22, naho amazu yasenyutse agera kuri 200, amateme 7 n’ imihanda 6 nabyo byarangiritse. Iyi mvura kandi yanangije imyaka iri ku buso bungana na hegitari 2000.

Ikigo cy’ igihugu cy’ iteganyagihe cyatangaje ko iyi mvura igikomeje, ndetse ko ejo ku wa Mbere tariki 9 nabwo hateganyijwe imvura nyinshi cyane izateza imyuzure nk’ uko byatangajwe n’ umuyobozi w’ agateganyo wa Meteo Rwanda Mugunga Mathieu.

Ati “Turacyafite imvura mu karere no mu gihugu cyose ariko uriko ku wa Mbere ho dufite imvura ishobora kuba nyinshi cyane cyane mu majyaruguru, no mu Burengerazuba cyane cyane Rusizi, Karongi, Nyamagabe na Nyamasheke”.

Minema yasabye abatuye ahantu hashobora gutwarwa n’ ibiza ku buryo bworoshye ko ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze zahabimura bwangu aho kugira ngo bice n’ ibiza.

Inzobere zivuga ko muri uyu mwaka Afurika y’ iburasirazuba yagushije imvura itarigeze ibaho mu myaka 25 ishize. Mu rwego rw’ Afurika y’ Iburusirazuba ibiza n’ inkangu byatejwe n’ iyi mvura bimaze guhitana abagera kuri 300.

Musanze : Umusozi waridutse usenyera imiryango 13 [AMAFOTO]


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA