Imvura nyinshi yaguye mu bice by’amajyaruguru kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2017 ndetse igateza umwuzure wari wabanje gufunga umuhanda Kigali - Gicumbi, kugeza ubu hamaze kumenyekana ibyo yangije byinshi ndetse yahitanye umuntu umwe, ihitana amatungo menshi inangiza ibindi byinshi bitandukanye.
Iyi mvura yaguye muri Gicumbi, yateje umwuzure wari watumye amazi aba menshi ku kiraro gitandukanya Rulindo na Gicumbi, aho benshi bamenyereye nko ku Gaseke, Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, hari imodoka imwe yibasiwe n’uwo mwuzure iheramo ariko abagenzi bose babasha kuyivamo ntawe ugize ikibazo, hategerezwa ko amazi yabanza kugabanuka iyo modoka ikabona gukurwamo.
Andi makuru ikinyamakuru Ukwezi.com cyakuye muri Minisiteri ishinzwe impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR), ashimangira ko kugeza ubu mu bimaze kumenyekana iyi mvura yangije, harimo kuba yahanitanye umuntu umwe watwawe n’aya mazi y’imvura nyinshi yateje umwuzure.
Uretse uyu muntu, hanapfuye amatungo 10, hasenyuka amazu agera ku 10 ndetse hangirika imyaka myinshi y’abaturage iri ku buso bwa hegitare 5. MIDIMAR ivuga ko ubu igikurikirana iki kibazo cy’ibiza byibasiye akarere ka Gicumbi, ibijyanye n’imibare ntakuka y’ibyangiritse bikazatangazwa bitarenze kuri uyu wa Kane.