AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ingabo z’u Rwanda zabonye umuvugizi mushya

Ingabo z’u Rwanda zabonye umuvugizi mushya
10-10-2017 saa 19:33' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6586 | Ibitekerezo

Lt Col Munyengango Innocent yagizwe umuvugizi mushya w’Ingabo z’u Rwanda asimbura kuri uyu mwanya Brig Gen Safari Ferdinand wari umaze igihe ari kuri uyu mwanya ku buryo bw’agateganyo nyuma y’uko Lt Col Rene Ngendahimana wari usanzwe ari umuvugizi ahawe ikiruhuko.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2017, nibwo byatangajwe ku mugaragaro ko uyu Lt Col Munyengango Innocent ari umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda nyuma y’uko yari amaze hafi ukwezi ari kuri uyu mwanya yagiyeho tariki 26 Nzeri 2017.

Lt Col Munyengango yayoboye itsinda ry’abasirikare 165 barwanira mu kirere bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo muri Kanama 2016. Uyu muvugizi mushya wa RDF asimbuye Lt Col Ngendahimana Rene wahawe ikiruhuko cy’izabukuru muri Nyakanga uyu mwaka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA