Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zataye muri yombi umusirikare mukuru mu mutwe wa FDLR / CNRD, Colonel Bolingo, mu gikorwa cyabereye muri Kivu y’Epfo ku wa 13 Nyakanga 2020.
Uyu musirikare ngo yafatiwe ahitwa Ziralo mu gace cya Kelehe, gakoreramo imitwe yitwaje intwaro ndetse hakunze gufatirwa abarwanyi benshi bo muri iyo mitwe.
Umuryango Uharanira Kurengera Uburenganzira bwa Muntu (RDPH) mu gace ka Kalehe, wavuze ko aba barwanyi ba FDLR mu gice cya CNRD, bafashwe n’ingabo za leta y’icyo gihugu, nk’uko Mediacongo yabitangaje.
Wakomeje uti “Muri bo harimo Colonel Bolingo uyobora abagizi ba nabi n’undi ufite ipeti rikuru. Bari bafite imbunda eshatu zirimo AK47 ebyiri na PKM imwe. Bamaze kugezwa ku buyobozi bw’ingabo mu gihe hagikurikiranwa dosiye yabo.”
Baregwa ibyaha byakozwe n’umutwe bari bayoboye, birimo urupfu rw’umugore uherutse kwicwa, ishimutwa ry’umukuru w’umudugudu n’urupfu rw’umuyobozi w’ishuri wishwe mu minsi ishize.
RPDH ivuga ko yizeye ko n’abandi barwanyi bari bayobowe n’uwo Colonel baza gufatwa, cyangwa bakamanika amaboko ku bushake.
Abarwanyi benshi ba FDLR baheruka gufatirwa mu mashyamba ya Congo bashyikirizwa u Rwanda, cyane cyane mu Ukuboza 2019. Abo bafatiwe mu bitero ingabo za FARDC zagabye ku mutwe wa CNRD mu gace ka Kalehe.