AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ingingo ivuga ko umunyamaguru atagira ikosa ikwiye kwiganwa ubushoshozi, ngo ibangamira abashoferi

Ingingo ivuga ko umunyamaguru atagira ikosa ikwiye kwiganwa ubushoshozi, ngo ibangamira abashoferi
31-01-2020 saa 23:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1851 | Ibitekerezo

Umuyobozi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyepfo , Commissioner of Police Rutikanga Rogers yavuze ko atekereza ko ingingo ivuga ko umunyamaguru atagira ikosa irimo kwigwaho kugira ngo izakorwe mu buryo butabangamira abakoresha umuhanda.

Yabitangarije mu musigiti wa Mugandamure mu karere ka Nyanza kuri uyu wa 5 tariki 31 Mutarama 2020, ubwo polisi y’ u Rwanda yaganirizaga abayoboke b’idini ya islam ku bukangurambaga bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda bwiswe Gerayo Amahoro.

Niyonsaba Idi, umuyisiramu usengera ku musigiti wa Mugandamure, akaba ari n’umushoferi yavuze ko ingingo yo kuba umunyamaguru atagira ikosa ibangamira abashoferi mu ikoreshwa ry’umuhanda kuko iyo habaye impanuka abashoferi bayihanirwa hatitawe ko iyo mpanuka yatejwe n’umunyamaguru.

Yagize ati “Mu by’ukuri ukoresha umuhanda wawe neza utwaye imodoka, umuntu wasinze agaturuka ahantu utanazi, utamubonye akinjira mu modokari,ukagerageza ku mukwepa, ukamugonga wenda agusatiriye, iyo ugiye guhabwa ubutabera, ntabwo uhabwa ubutabera nk’umuntu wakoreshejwe impanuka uhabwa ubutabera nk’umuntu wayiteje nkaba numva ibyo ng’ibyo ari ibintu byazigwaho neza”

Umwe mu motari bakorera mu mujyi wa Huye, yatangarije UKWEZI ko atumva ukuntu umunyamaguru atagira ikosa mu gihe hari abo abona bambuka umuhanda bashyize ecouteur mu matwi, cyangwa bakagendera mu mahanda hagati kandi bafite inzira zo ku ruhande zabagenewe.

Ati “Icyo twasaba abadepite ni uko bazongera bakicara bagasuzuma neza iyo ngingo kuko abamotari n’abashoferi turaharenganira”.

CP Rutikanga yavuze ko iyi ngingo yari yashyiriweho kurengera abanyantegenke mu muhanda, gusa ngo abantu bari kuyiganiraho kugira ngo harebwe uko ibifutamye byakurwamo.

Yagize ati “Nanjye ndi umushoferi, ntarajya no mu gipolisi natwaraga imodoka, ibyo uvuga ndabizi pe, ni ibibazo bizwi, umwana afata ku ikamyo inyuma, retorovizeri zitamubona yuriye inyuma ku buryo shoferi atamubona, iyo modoka iyo yicetse, cyangwa igafurena vuba wa mwana akagira icyaba tubibaza uwo mushoferi”.

CP Rutikanga avuga ko iri tegeko ryari ryagiriyeho kurengera abanyantegenke mu muhanda ati “Ariko icyo nzi ni uko ibyo ubivuze twese ninako tubiganira hirya no hino, ntekereza ko ari bimwe mu biri kuganirwaho kugira ngo nibura bashishoze bakuremo ibidakwiye”.

CP Rutikanga agira abashoferi inama yo kujya baguma aho impanuka yabereye kugira ngo basobanure niba iyo mpanuka yabaye yatejwe n’ikosa ry’umunyamaguru cyangwa ikosa ry’umunyonzi.

Ibi ariko ngo ntibikuraho gufunga umushoferi wakoze impanuka akica umuntu kuko bikorwa mu rwego rwo kumurindira umutekano kugira ngo banyiri umuntu batihorera.

Ngo abapolisi iyo bageze ahabereye impanuka bakusanya amakuru bakanabaza ababonye uko yagenze, bityo ngo iyo parike isanze umushoferi arengana ntabwo acibwa amande ya miliyoni acibwa uwakoze impanuka akica umuntu.

Gusa abashoferi nabo basabwa kwitwarika igihe bageze ku muhanda ufite undi uwushamikiyeho kugira ngo birinde gusekurana n’igare ryahuruduka muri uwo muhanda-shami.

Gahunda ya Gerayo Amahoro yatangiye mu ntagiriro z’umwaka ushize wa 2019. Polisi y’ u Rwanda ivuga ko Gerayo Amahoro yagabanyije impanuka ku kigero kiri hejuru ya 30%.

Ubu bukangurambaga kuva bwatangira gutangirwa mu nsengero bwavugiwe muri Gatolika, ADEPR, EAR uyu munsi bwatangiwe muri Islam.

Sheikh Ntawukuryayo Ismael , Umuyobozi w’Abayisilamu mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko kuba ubu butumwa bwatangiwe mu musigiti ari byiza kuko mu bayisilamu harimo ibyiciro byose bikoresha umuhanda, abanyamaguru, abanyonzi,abamotari, n’abashoferi.

Ati “Mu ngamba tuhakuye nk’uko twabyemereye umuyobozi wa polisi twari kumwe nawe, dufite imisigiti myinshi itandukanye, uyu munsi ntabwo babashije bose kugezwaho iyi message, hagiye hatoranywa imisigiti imwe n’imwe tukaba twiyemeje ko iyo misigiti yose tugomba kubagezaho iyi message bakayisobanukirwa bose muri rusange”.

Urwego rushinzwe ubwikorezi mu Rwanda rutangaza ko 80% by’impanuka zo mu muhanda ziterwa n’uburangare bw’abashoferi bityo ko kuzirinda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA